Nyaruguru: Abayobozi b’utugari twahize utundi mu gutanga mituweli bashimwe

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Muhambara, Rusenge na Bunge mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ukwezi kwa karindwi kwarangiye abaturage bose baramaze kwitabira mituweli, kandi ko babikesha kuba hafi abo bayobora.

Immaculée Muhimpundu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda, avuga ko ukwezi kwa karindwi kwarangiye nta muturage wo mu kagari ayobora udafite mituweli.

Avuga ko uyu muhigo yawugezeho ku gihe abikesha ubufatanye n’inzego z’umudugudu n’amasibo kuko bakoze ubukangurambaga mu buryo buhagije, bagahora bugufi abaturage. Ariko na none ngo igikomeye bakoze ni ugukemura ibibazo by’abaturage.

Agira ati “Ibanga ryo kubigeraho nta rindi uretse kwegera abaturage, serivise yose bagukeneyeho ukayibaha, utabagoye, nta n’ikindi kiguzi ubasabye. Iyo umaze kubakorera ibyo ngibyo, nawe icyo ubasabye barakigukorera.”

Emmanuel Nkurunziza agiye kumara ukwezi yimuriwe mu Kagari ka Rutobwe mu Murenge wa Cyahinda. Yahageze ubwitabire bwa mituweli buri kuri 30%, ariko mu gihe cy’ibyumweru bitatu byonyine amaze kubageza kuri 70%.

Afite intego y’uko uku kwezi kwa Kanama kuzarangira mu Rutobwe ubwisungane mu kwivuza buri hafi kugera ku 100%.

Mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge yari avuyemo, na ho ubwitabire bwa mituweli bw’umwaka wa 2019-2020 bwari 100% mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga.

Na we avuga ko byaba mituweli cyangwa izindi gahunda za Leta, abaturage bazitabira iyo ubitaho ukabumva.

Ati “Umuturage uramwegera ukabanza ugakemura ibibazo akenera ku buyobozi, ukabimuhera igihe utitaye ku masaha. Hanyuma iyo nawe umusabye kuba afite ubwiherero, inzu ikurungiye, afite mituweli, arakumva.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru, ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 bugeze kuri 69.9%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka