Nyarugenge: Enabel yagabanyirije urugendo abagana CHUK n’ibindi bitaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.

Abakozi b'akarere ka Nyarugenge hamwe n'aba Enabel bishimira serivisi z'ubuvuzi zegerejwe abaturage
Abakozi b’akarere ka Nyarugenge hamwe n’aba Enabel bishimira serivisi z’ubuvuzi zegerejwe abaturage

Enabel ikomeje guteza imbere Umushinga w’imyaka itanu wiswe Barame (kuva muri 2020-2024) ugamije kunganira Leta mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi, umwana n’urubyiruko.

Uyu mushinga ugizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kubaka no kuvugurura inyubako, gutanga ibikoresho byifashishwa kwa muganga, imiti n’amahugurwa mu bitaro, mu bigo nderabuzima, mu mavuriro y’ibanze no mu bigo by’urubyiruko mu turere turindwi turimo na Nyarugenge.

Ababyeyi babyara babazwe, abafite inda zivuka zitagejeje igihe ndetse n’abana bafite indwara zikomeye, ntabwo bazongera kwirushya bajya muri CHUK kuko ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge (biri i Nyamirambo) byahawe ubushobozi.

Enabel yerekanye icyumba cy’ibyo bitaro kirimo imashini zishyirwamo abana bavutse batagejeje igihe, ndetse n’igice cyahariwe kuvurirwamo abana (Pediatrie).

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyarugenge, Dr Deborah Abimana agira ati "Ibi bitaro byasabwe n’abaturage, byubakwa na Enabel muri gahunda yabanjirije iya ’Barame’ yitwaga ’Ubuzima burambye’, barimo kudufasha kubaka ubumenyi, ubu tubyaza ababyeyi babarirwa hagati ya 220-270 mu kwezi."

Mu bitaro bya Nyarugenge, ibikoresho byo kwa muganga bikoreshwa aho bavurira abana, aho ababyeyi babyarira n'aho baruhukira byatanzwe na Enabel
Mu bitaro bya Nyarugenge, ibikoresho byo kwa muganga bikoreshwa aho bavurira abana, aho ababyeyi babyarira n’aho baruhukira byatanzwe na Enabel

Hakurya yaho mu Murenge wa Nyamirambo hari Ikigo Nderabuzima cya Rugarama, aho ababyeyi babyariraga mu mu bitaro bya Nyarugenge cyangwa muri CHUK, bazajya bahinira hafi, kuko icyo kigo cyubakiwe icyumba (Maternité) gishya.

Uwitwa Kayitesi Julienne na Mugenzi we Marie Rose Mukankunda, bashimira Enabel kuba yarabahaye Maternité nini kuko ngo akumba babyariragamo kari gato, ndetse kari no hagati y’abandi barwayi, ku buryo nta banga ababyeyi bagirirwaga.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rugarama, Sylvie Mujiji avuga ko bajyaga babyaza ababyeyi batarenga batatu ku munsi kubera ubuto bw’aho babyarira, ariko nyuma yo kubakirwa icyumba gishya, ubu bashobora kwakira abagera ku 10 ku munsi.

Ahandi Enabel yahaye Maternité muri Nyarugenge ni mu Ivuriro ry’ibanze rya Karama mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali.

N’ubwo amavuriro y’ibanze (Health Posts) adatanga iyo serivisi, mu Ivuriro rya Karama habyarira abagera kuri 42 mu kwezi.

Aho ababyeyi babyarira mu Ivuriro ry'ibanze rya Karama
Aho ababyeyi babyarira mu Ivuriro ry’ibanze rya Karama

Iri vuriro rivuga ko hari abatuye muri ako gace babyariraga mu ngo bageze kuri batandatu buri kwezi, kubera kuba kure y’Ikigo Nderabuzima cya Mwendo (ari na cyo kigerageza kuba kiri hafi yabo).

Nanone ngo ntabwo bikiri ngombwa cyane kuza mu bitaro biri mu Mujyi ku batuye i Mageragere no mu bice bihegereye barembejwe na Malariya, amaso n’amenyo cyangwa abifuza kubyara, kuko izo serivisi zashyizwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyarurenzi.

Dr Janvier Niyongere ukuriye icyo kigo agira ati "Hano tugira umuganga uza kuhakorera kabiri mu cyumweru, ku bijyanye n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hashize imyaka umunani nta mubyeyi witaba Imana (yaje kubyara)".

Dr Niyongere avuga ko ubushobozi bahawe bwatumye bagabanya Malariya ku buryo bugaragara, kuko muri 2017 ngo bigeze kwakira abarwayi bayo barenga 15,000, ariko ubu bakaba bakira abatarenga 200 ku mwaka.

Enabel yatanze ibikoesho bitandukanye bigezwehoby'ubuvuzi
Enabel yatanze ibikoesho bitandukanye bigezwehoby’ubuvuzi

Isange One Stop Center

Ikigo Enabel kinashima ko inkunga cyatanze mu kuvugurura Ishami ry’Ibitaro bya Muhima rishinzwe kurwanya Ihohoterwa (Isange One Stop Center), irimo gutanga umusaruro.

Umuyobozi wa Serivisi ya Isange kuri ibyo bitaro, Uwanyirigira Jeanne D’Arc, avuga ko mu mezi atatu ashize bamaze kwakira abantu 580, mu gihe mbere ya 2018 bakiraga ababarirwa hagati ya 120-150 mu mezi atatu.

Uwanyirigira avuga ko kwiyongera kw’iyo mibare bidaterwa n’uko abahohoterwa biyongereye, ahubwo ngo ni uko abantu bamenye ko izo serivisi zihari kandi bakaba bakirwa mu buryo bw’ibanga bagahabwa ubuvuzi hamwe n’ubutabera.

Ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko

Enabel yanashyize ubukangurambaga mu rubyiruko rujya kwidagadura mu bigo bya Club Rafiki i Nyamirambo na Maison des Jeunnes ya Kimisagara, aho nka nyuma yo kubyina cyangwa gukina bahita bahabwa inyigisho.

Uwitwa Ingabire Diane w’imyaka 18 y’amavuko agira ati "Batwigisha kwihesha agaciro twifata, ariko ko n’agakingirizo ari keza, byari gushoboka ko nari kuba naratwite ariko hano twahamenyeye byinshi".

Bénédicte Briot, Umujyanama mu mushinga Barame, ashima ko Urubyiruko rwabonye aho rufatira udukingirizo hatarutera ipfunwe, kuko ngo bajyaga kwa muganga bagahurirayo n’abo mu miryango yabo bakabaserereza.

Kuri Club Rafiki no kuri Maison Des Jeunnes Kimisagara, urubyiruko rurangiza gukina no kwidagadura rukigishwa ubuzima bw'imyororokere
Kuri Club Rafiki no kuri Maison Des Jeunnes Kimisagara, urubyiruko rurangiza gukina no kwidagadura rukigishwa ubuzima bw’imyororokere

Gahunda iteganyijwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Esperance Nshutiraguma agira ati "Mu rubyiruko ni ho tugiye gushyira imbaraga cyane, kugira ngo ruze kuri ibyo bigo rwidagadure mu mikino ariko cyane cyane bamenye ubuzima bw’imyororokere."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza ashimangira ko nyuma y’imbaraga Enabel yashyize mu mishinga ya ’Ubuzima burambye’ na ’Barame’, hazabaho kuyisaba ubufatanye mu kurwanya SIDA no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage budateganyijwe.

Uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, avuga ko nyuma yo kurangira k’umushinga mu mwaka utaha wa 2024, bifuza kuguma mu turere basanzwe bakoreramo turimo aka Nyarugenge.

Deprez avuga ko mu bigomba kwitabwaho mu gihe kizaza, harimo ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umushinga ’Barame’ wa Enabel urimo gukorerwa mu turere turindwi kuva muri 2020-2024, watanzweho inkunga ingana na miliyoni 18 z’Amayero (ahwanye na miliyari 20Frw). Akarere ka Nyarugenge konyine kazakoresha Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe.

Abatuye cyane cyane mu Murenge wa Kigali mu tugari twa Nyabugogo na Ruliba begerejwe aho babyarira mu Ivuriro ry'ibanze rya Karama
Abatuye cyane cyane mu Murenge wa Kigali mu tugari twa Nyabugogo na Ruliba begerejwe aho babyarira mu Ivuriro ry’ibanze rya Karama

Zimwe mu mpinduka zagezweho n’umushinga ’Barame’ kuva muri 2021 kugera muri 2022

Ababyeyi bitabiraga kwipimisha inda ku kigo Nderabuzima cya Butamwa bavuye kuri 23% bagera kuri 53%, mu gihe abaje bavuga ko bahohotewe bavuye kuri 12 bagera kuri 96, abahabyariye bavuye kuri 32% bagera kuri 44%.

Mu Murenge wa Kimisagara abitabiriye kuboneza urubyaro bavuye kuri 1,642 bagera kuri 1,749.

Ku Ivuriro ry’ibanze rya Karama nta wahabyariraga muri 2021, ariko ryaje kwakira abahabyarira bo muri ako gace ubu ngo bagera kuri 73%.

Icyuma gisuzuma ubuzima bw'umwana mu nda(Ecographie)
Icyuma gisuzuma ubuzima bw’umwana mu nda(Ecographie)
Urubyiruko muri Club Rafiki rurimo kwiga kubyina nyuma rukaza kwigishwa ubuzima bw'imyororokere
Urubyiruko muri Club Rafiki rurimo kwiga kubyina nyuma rukaza kwigishwa ubuzima bw’imyororokere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka