Nyarugenge: Abaturage barimo gupimwa no kuvurwa Hépatite B na C ku buntu

Mu bigo nderabuzima byose mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’ahahurira abantu benshi nko muri za gare no mu masoko, hari gahunda izamara uku kwezi kwa Kamena, ijyanye no gupima ku bushake indwara y’umwijima (Hépatite B na C).

Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C
Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C

Ni gahunda uturere twose mu gihugu dufatanyijemo na Minisiteri y’Ubuzima, ikaba igomba kuzagera ku baturage barenga miliyoni enye (4,000,000) muri uyu mwaka, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko abaturage bose bagatuye barengeje imyaka 15, n’ubwo n’abaturuka ahandi ngo badahejwe, barimo gupimwa no kuvurwa ku buntu indwara y’umwijima (Hépatite B na C hamwe no gusuzumwa uburyo umutima utera).

Aka karere gashingiye ku ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012, kavuga ko gafite abarenga ibihumbi ijana na mirongo icyenda(190,000) barengeje imyaka 15 y’ubukure, bakaba ari na bo bashobora kwandura indwara y’umwijima(ahanini ngo ituruka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye).

Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru n’imibanire y’akarere n’izindi nzego, Jean de Dieu Serugendo agira ati "Muri uyu mwaka twifuzaga kuba twapima abaturage bageze ku bihumbi 133, noneho mu mwaka utaha tugapima abasigaye (barenga ibihumbi 60)".

Ati "Mu bapimwa bose iyo hagize abisangaho uburwayi bahita boherezwa kwivuza, urapimwa ku buntu ndetse ukanavurwa nta mafaranga utanze, ibitaro bya Muhima, ikigo Nderabuzima cya Kabusunzu n’icya Quornum(Kimisagara), ni byo birimo kuvura abarwayi b’umwijima".

Umuforomokazi ukora ku kigo nderabuzima cya Biryogo, Annonciate Mukanyemazi avuga ko umuntu wese nubwo yaba nta bimenyetso by’izo ndwara afite, ngo ashobora kujya kwisuzumisha kugira ngo nibasanga arwaye ahite atangira kuvurwa.

Mukanyemazi yagize ati "Mu bantu barenga nka 150 barimo kuza kwipimisha buri munsi, abarwayi tubonamo ntabwo baba bari munsi y’abantu 10".

Uyu muforomokazi avuga ko indwara y’umwijima(Hépatite B na C) iteza umuntu uyirwaye intege nke z’umubiri kugeza ubwo imwishe. Mu bimenyetso by’abarembejwe na Hépatite B cyangwa C hari ukuribwa mu nda, ndetse ikanabyimba.

Hari ukugira umunaniro udasanzwe, kumara kurya umuntu akaruka, amaso atangira gusa n’umuhondo hakabaho no kwihagarika inkari na zo zisa n’umuhondo, umurwayi wayo kandi ngo atangira kunanuka ndetse no kuribwa munsi y’imbavu z’iburyo.

Ku bijyanye n’indwara ya Hépatite C yo hiyongeraho n’ibindi bimenyetso birimo kubabara umutwe, kugira umuriro ndetse no kurwara impiswi.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC) kivuga ko Abaturarwanda babarirwa hagati ya 4% na 5% bafite indwara y’umwijima, kandi abenshi bakaba ari abayirwaye batabizi, ndetse bakaba bashobora kumara imyaka 20 bayigendana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka