Nyanza: Utugari 49 kuri 51 twamaze kubakwamo amavuriro

Ku tugari 51 tugize Akarere ka Nyanza, 49 twamaze kubakwamo amavuriro bita “Poste de santé” mu rurimi rw’Igifaransa.

Poste de Sante 49 zimaze kwegerezwa abaturage mu Karere ka Nyanza
Poste de Sante 49 zimaze kwegerezwa abaturage mu Karere ka Nyanza

Ibyo bijyanye n’intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Abamaze kwegerezwa ayo mavuriro barabyishimiye kuko ngo yatumye batakivunika bajya kwivuriza kure nk’uko bivugwa na Claudine Nyiransabimana wivuriza ku ivuriro ry’i Karama mu Murenge wa Kigoma.

Agira ati “Mbere twivurizaga i Gahombo mu Murenge wa Kigoma cyangwa i Gatagara. Kuva aya mavuriro yakuzura,byaratworohereje kuko harimo abatarabashaga gutega, umurwayi akagira ikibazo cyo kugera kwa muganga vuba.”

Amwe muri ayo mavuriro ngo n’ubwo yorohereje abaturage kwivuza hafi, abayivurizamo barifuza ko yakwagurwa akanongerwamo ibikorwa remezo birimo amashanyarazi.

Nyiransabimana agira ati “Hano mu ivuriro rya Karama ni hatoya cyane, kandi abarwayi ni benshi. Nta bwisanzure buhari. Ivuriro ryaguwe byarushaho kuba byiza.”

Ikindi kandi muri iri vuriro, nta mashanyarazi n’amazi arahagezwa kandi biba bikenewe cyane kwa muganga, nabyo tukaba dusaba ko byakwihutishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko ayo mavuriro ajyanye na serivisi ziba zigomba kuhatangirwa ari zo gusuzuma no gutanga imiti yoroheje.

Ati” Aha nta serivisi y’ibitaro yahagenewe, kandi abarwaye bikomeye bahita boherezwa ku kigo nderabuzima.

Ku bijyanye n’amazi n’amashanyarazi ataragezwa ku mavuriro amwe n’amwe, bizakemuka vuba,hashyirwamo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ndetse n’amazi azashyirwamo ku buryo bwihuse tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa b’Akarere.”

Anasaba abahawe gukoresha ayo mavuriro gukora uko bashoboye na bo bagafatanya n’akarere gukemura ibyo bibazo by’amazi n’iby’amashanyarazi mu gihe akarere nako kakishakamo ubushobozi.

Abahawe gukoresha aya mavuriro ni abantu bize ubuforomo akarere kakoresheje ibizamini bagatsindira kuyakoresha nk’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka