Nyanza: Urubyiruko ruracyabwirwa ibihuha ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza ni rumwe mu bakomeje kubeshywa ku bijyanye n’indwara ya SIDA, kugeza ubu itarabonerwa ubumti n’urukingo. Ibihuha ugasanga byibasira uburyiruko mu turere twinshi tw’u Rwanda tugizwe n’igiturage.
Imbaraga nyinshi n’uburyo butandukanye byifashishwa mu bukangurambaga, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ariko mu bice bimwe na bimwe by’icyaro ntibibuza ko bamwe bagerwaho n’ingaruka zo kutayimenya.
Mu bukangurambanga bwabaye muri aka karere, kuri uyu wa Gatanu tariki 09/11/2012, bukozwe n’Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko bakibwirwa ibihuha kandi bikabigarurira kugeza ubwo babifata nk’ukuri.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Muyira, cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose bo muri uyu murenge. Ariko urubyiruko urubyiruko nirwo rwagaragaje ubwitabire bwinshi, runatungurana mu kubaza ibibazo bijyanye n’iyi ndwara.

Mu bibazo byinshi uru rubyiruko rwabajije, byagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ibihuha mu bice by’icyaro bivugwa ku ndwara ya SIDA, ku buryo bishobora gutuma ubwiyongere bw’iyi ndwara burushaho.
Ibibazo byinshi by’urwo rubyiruko byibanze kukubaza niba kurya ibijumba by’inyotse byaba byongerera umurwayi wa SIDA iminsi yo kubaho. Urwo rubyiruko kandi rwabajije impamvu ikimenyetso cy’umurwayi wa SIDA kigaragazwa n’ikimenyesto cyitwa positif mu gihe ubusanzwe ari ikintu cyakabaye kishimirwa n’uwo cyagaragayeho.
Umwe muri bo yabibajije atya: “Ijambo positif nk’uko tubizi mu zindi ndimi ni ryiza cyane ariko kuki ari ribi rikitirirwa ubwandu bwa virusi itera SIDA? ”
Ikindi cyagaragaye ni uko iyi ndwara ishobora guhitana umubare munini w’abayirwaye, mu gihe haba hatongerewe imbaraga mu bukangurambaga burenze ubwifashishwa muri ibi bihe.
Kalisa Edourd, Perezida w’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, avuga ko ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira SIDA buzakomeza gukorerwa urwo rubyiruko bibanze kubatuye mu giturage.
Ibyo bikazakorwa mu rwego rwo guhindura imyumvire ishobora kuba nyirabayazana mu kongera umuvuduko w’iyo ndwara, ndetse n’abayanduye bakirengagiza gufata imiti igabanya ubukana.
Abantu basaga 50 bo mu murenge wa Muyira mu gasantere ka Nyamiyaga, mu karere ka Nyanza, bafashe icyemezo cyo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bushake, kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|