Nyanza: Bashyikirijwe mitiweri bishyuriwe n’Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry

Abaturage 397 bo mu Karere ka Nyanza baturuka mu miryango 95 ntibazongera kurwara ngo barembere mu rugo kuko bahawe ubwisungane mu kwivuza.

Izi mitiweri bafite bazishyuriwe n'Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry
Izi mitiweri bafite bazishyuriwe n’Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry

Abo baturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi, bashyikirijwe izo mitiweri ku wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017. Izo mitiweri zose zishyuwe n’Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry.

Abashyikirijwe izo mitiweri barabyishimiye bavuga ko ari ikintu cy’agaciro kuba Abanyarwanda baba mu mahanga batekereza abatishoboye baba mu Rwanda, nk’uko Mukamuyenzi Adela abivuga.

Agira ati “Nari naravunitse narabuze uko nivuza, ndera abana b’imfubyi nari narabuze uko mbishyurira mitiweri none barayibonye. Ndanashimira n’abo Banyarwanda baba mu mahanga."

Abaturage bahawe mitiweri bavuga ko usanga mu murenge wabo hari imiryango ibanye nabi bigatuma itabasha kumvikana uburyo yakwishyura mitiweri. Ibyo ngo bituma barembera mu rugo,nk’uko uyu abitangaza.

Agira ati “Umugabo wanjye n’iyo agiye gupagasa agaruka ambwira ko nta kintu yigeze abona ko atabasha kwishyurira abana twabyaranye bane. Ubu rwose barankoreye kuko nzabasha kuvuza abana banjye najye nindwara mbashe kujya kwa muganga."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Solange ahamagarira abaturage b’Umurenge wa Cyabakamyi kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ari inyungu zabo.

Umurenge wa Cyabakamyi uza mu mirenge ya nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu gihe undi Murenge wa Busasamana nawo wo muri Nyanza uza ku mwanya wa mbere muri iyo Ntara.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse muri aba baturage babakangirira kwitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka