Nyanza: Abatuye i Mututu bahawe ikigo Nderabuzima cya mbere

Abatuye mu kagali ka Mututu mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bazegerezwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, bitarenze ukwezi kwa 04/2013, bibarinde kongera gukora ibirometero n’ibirometero bajya kwivuza kure.

Abatuye mu kagali ka Mututu ni bamwe mu baturage bahabwaga servisi z’ubuzima bigoranye, kuko bari kure y’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga na Kibilizi bari bakunze kwisunga mu gihe bakeneye muganga.

Ibyo bigo nderabuzima byombi byari kure yabo ku buryo bitaramira ugiye guhuhuka, nk’uko abaturage b’aka kagali babyemeza bavuga ko ibyo bafataga nk’inzozi bigiye kuba impamo mu mwaka wa 2013.

Abo baturage bavuga ko kujya kwivuza byari igikorwa kirizaga umunsi wose, kubera intera iri hagati yaho batuye i Mututu naho ibigo nderabuzima byari biherereye.

Bagira bati: “ Hari igihe umugore yafatwaga n’ibise mu ijoro abantu bagakora ibirometero bitanu bajya kwa muganga ariko ubu mu minsi mike iri imbere bizaba byakemutse dufatira hafi ubwisungane mu kwivuza ndetse natwe ubwacu twivuriza hafi”.

Abandi bati: “Leta ntibeshya abaturage bayo ahubwo ibyo ibemereye irabikora”.

Jean Paul Murekezi, umwe mu batuye akagali ka Mututu, avuga ko yakoraga urugendo rw’amasaha atatu ajya kwivuza malariya n’izindi ndwara. Kubera urwo rugendo yakoraga n’amaguru ajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Kibilizi, mu kugerayo kwe yivuzaga uburwayi arwaye hakaniyongeraho umunaniro.

Hari bamwe mu baturanyi be batinyaga gukora urwo rugendo, ahubwo bagahitamo kurwarira mu ngo zabo, nk’uko akomeza abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, John Kayijuka, avuga ko ubwigunge nk’ubwo aribwo bwatumye akarere kiyemeza mu mihigo yako kuzubakira abatuye i Mututu ikigo nderabuzima kibegereza servisi z’ubuvuzi hafi yabo.

Avuga ko icyo kigo nderabuzima cya Mututu cyuzuzura gitwaye akayabo ka miliyoni zigera ku 160 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kuko nabo mu mayaga bibutSwe byari bigoranye kujya i KIBILIZI ku kigo NDERABUZIMA.

Jered yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka