Nyanza: Abakora ubuvuzi batyaje ubwenge ku itegeko rirebana n’ubwishingizi mu kazi kabo

Abaganga n’abaforomo b’ibitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bahuguwe ku itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi rimaze hafi imyaka ibiri risohotse ariko rikaba ritubahirizwa nabo rireba.

Iri tegeko No 29/2012 ryo ku wa 22/01/2013 rigena ubwishingizi k’umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda barihuguweho na bamwe mu basenateri bashinzwe komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ubwo bari mu ruzinduko mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu tariki 10/10/2014.

Abakozi bo kwa muganga n'abasenateri bungurana inama ku itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w'ubuvuzi mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Nyanza.
Abakozi bo kwa muganga n’abasenateri bungurana inama ku itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Nyanza.

Nk’uko Senateri Bishagara Kagoyire Therese wari uyoboye abasenateri bari kumwe muri iri tsinda yabivuze ngo ikigamijwe muri uru ruzinduko barimo ni ukurebera hamwe n’izindi nzego zibishinzwe uko iri tegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi ryarushaho kubahirizwa.

Abaganga n’abaforomo kimwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’igikorwa cy’ubuvuzi mu karere ka Nyanza basobanuriwe ko iri tegeko ryagiyeho mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 rigamije kurengera umurwayi, mu gihe yahawe serivisi z’ubuvuzi zikamugiraho ingaruka bitewe n’uburangare cyangwa ubumenyi buke bw’umuganga cyangwa umuforomo wari ushinzwe kumwitaho ariko akagira aho ateshuka.

Ikindi iri tegeko rirengera ni inyungu z’umuganga mu gihe agize ibyago ari mu kazi uwo yari ashinzwe kwitaho akagerwaho n’ingaruka zidaturutse ku makosa ye cyangwa uburangare.

Ngo mu gihe iri tegeko ryaba ritangiye gukurikizwa uko ryakabaye bizakemura amakosa amwe n’amwe yakorwaga n’abakora umwuga w’ubuvuzi ndetse rinarengere inyungu z’umurwayi wahohotewe nk’uko Senateri Bishagara Kagoyire Therese yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Ubu twe nk’abagize Sena y’u Rwanda icyo turi gukora ni ukurushaho kumenyekanisha iri tegeko mu bo bireba bose yaba abakora umwuga w’ubuvuzi ndetse n’abagana serivisi z’ubuvuzi mu bitaro n’ibigo nderabuzima.”

Muri iri tegeko kandi ryasobanuriwe aba baganga n’abaforomo hanateganwamo ibirebana n’ubwishingizi bwagoboka umuntu ukora mu buvuzi mu gihe yahuye n’ikosa rikomoka ku burangare ndetse n’ubumenyi buke bwe mu kazi.

Bamwe mu bakozi bo mu bitaro n’ibigo nderabuzima bagize icyo bavuga kuri iri tegeko babwiye Kigali Today ko baryishimiye bavuga ko rizatuma nabo ubwabo bitwararika mu gihe bagiye kugira umurwayi bavura.

Ku ruhande rw’abarwayi bo baravuga ko hakwiye kurebwa impamvu iri tegeko ritubahirizwa maze bagasaba ko rihabwa ingufu zirikwiye kugira ngo bashobore kujya bahabwa servisi nziza z’ubuvuzi abazibaha batazigizemo uburangare cyangwa ubumenyi buke.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ngombwa ko ababkozi runaka bahora batyaza ubwenge ngo basobanukirwe n’amategeko abagenga kimwe n’ayagenga akazi kabo bityo ibyo bakora byise bikaba biri mu mucyo

aziz yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka