Nyanza: Abagabo 40 bisiramuje ku bushake

Ku bitaro bya Nyanza habereye igikorwa cyo gusiramura abagabo 40 bari hagati y’imyaka 15 na 49 ku bushake. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, cyari kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa SIDA n’izini ndwara zandurira mu mibonano mpzabitsina.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Dr. Marcel Kikulu Polepole, yasabye abagabo gukomeza kwitabira iki gikorwa kimeze nk’imwe mu nzira zo kurwanya ubwandu bwa SIDA. Ati: “Ubutumwa natanga ni ugusaba abagabo bose bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 kujya ku bigo nderabuzima. Bigabanya(kwisiramuza) agakoko ka SIDA kugera kuri 60%.

Kwisiramuza byongera n’isuku bigatuma kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zigabanuka, nk’uko Dr. Polepole yakomeje abivuga.

ariko yongeyeho ko inzitizi ihari ari uko kuva icyo gikorwa cyatangira muri Nzeri 2010, bagiye bahura n’abantu bagifite imyumvire ahanini ishingiye ku muco ubabuza kwisiramuza,hakiyongeraho n’urugendo umuntu akora agana ku ivuriro.

Kuva iki gikorwa cyo gusiramura ku buntu ababyifuza cyatangira hamaze gusiramurwa abarenga 2.800. Intego ya Minisiteri y’Ubuzima ni uko icyi gikorwa kizarangira muri Kamena 2013 hasiramuwe yibura miliyoni eshatu.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka