Nyanza: Abafite indwara basigiwe na Jenoside bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu
Ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza bagiye kumara icyumweru cyose bavurirwa ubuntu indwara zinyuranye bakomora kuri Jenoside.
Umuhango wo gutangiza iyo servisi wafunguriwe ku mugaragaro mu bitaro bya Nyanza tariki 04/06/2013.
Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yishimiye cyane iki gikorwa cy’ubuvuzi bugiye gukorerwa abafite indwara zitandukanye basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda kuko bagiye bafite indwara nyinshi zitandukanye.

Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zongeye kwerekana ko nyuma yo kubarokora Jenoside zitaye no ku mibereho myiza y’abantu irimo kubavurira ubuntu indwara zitandukanye”.
Izo nzobere z’abaganga b’abasirikare baturutse mu bitaro bya Kanombe zirimo kuvura indwara nyinshi zirimo iz’amaso, amenyo, uruhu, indwara zo mu mutwe n’ihungabana rituruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Maj. Dr King Kayondo uyoboye iryo tsinda ry’impuguke z’abaganga b’abasirikare bari muri icyo gikorwa avuga ko mu turere dutandukanye bamaze kugeramo ahanini abacitse ku icumu rya Jenoside babasanganye ikibazo cy’ihungabana rikomeye bakomora kuri Jenoside bakorewe.

Ruberangeyo Théophile uhagarariye ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) yasobanuye ko iki gikorwa cy’ubuvuzi kizibanda mu turere twakorewemo Jenoside tugiye dufite abantu benshi bagezweho ingaruka nayo ikabasigira uburwayi butandukanye.
Bamwe mu bacitse ku icumu baje bagana iyo servisi y’ubuvuzi bw’indwara zinyuranye barishimira uko barimo kwakirwa n’uko barimo bavurirwa hafi yabo batarinze gukora urugendo runini cyane ko abenshi muri bo babikurijemo ubumuga butabemerera kugenda.

Mu Rwanda abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibibazo by’uburwayi butandukanye batewe nayo bagera ku bihumbi bisaga 18.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|