Nyamirama: Guheka abarwayi mu ngobyi byabaye amateka kubera imbangukiragutabara biguriye

Mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza guheka umurwayi mu ngobyi ya kinyarwanda bimaze kwibagirana muri ako gace bitewe n’imbangukiragutabara abaturage baho biguriye.

Munyemana Aminadabu utuye mu kagari ka Rurambi ko mu murenge wa Nyamirama, avuga ko mbere y’uko iyo mbangukiragutabara igurwa bitoroheraga abaturage kugeza abarwayi ba bo kwa muganga.

Icyo gihe ngo bitabazaga imodoka yo ku bitaro bya Rwinkwavu, itaboneka abaturage bakifashisha ingobyi ya Kinyarwanda.

Nk’iyo umugore yabaga ari ku bise kandi agomba kubyara abazwe, hitabazwaga imodoka yo ku bitaro bya Rwinkwavu. Gusa hari igihe yatindaga kugera ku murwayi cyangwa ikabura bitewe n’akazi kenshi iba ikora, bikaba byakururira umurwayi ibibazo birimo n’urupfu.

Imbangukiragutabara abaturage ba Nyamirama biguriye.
Imbangukiragutabara abaturage ba Nyamirama biguriye.

Ubu umuturage wo muri Nyamirama warwaje umuntu ahamagara imbangukiragutabara igahita ijya kumutwarira umurwayi ikamugeza ku kigo nderabuzima. Iyi ni yo mpamvu abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko ibafatiye runini nk’uko Aminadabu akomeza abisobanura.

Iyo mbangukiragutabara ngo yaguzwe mu mafaranga y’inyungu z’ubudehe nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Bizimana Claude abivuga.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama avuga ko hamwe n’abaturage batekereje ikintu umuturage wa Nyamirama akeneye kurusha ibindi, bahuriza ku gitekerezo cy’uko habonetse uburyo bwo gutwara abarwayi kwa muganga byagirira akamaro abaturage bose muri rusange.

Buri muturage uhamagaye iyo modoka yishyura amafaranga 1500. Ayo niyo akoreshwa mu kuyitaho no kuyijyana mu igaraji igihe yagize ikibazo, akanakoreshwa no mu guhemba umushoferi uyitwara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka