Nyamagabe: Tegamaso yabuze miliyoni umunani zo kwivuza

Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko ngo yabuze miliyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo avurwe.

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko ubundi ngo yakoraga ahanini umwuga wo kubaza bya gakondo yifashishije ibiti. Atuye mu Murenge wa Gatare, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Runaba. Avuga ko yafashwe ababara mu mugongo anacika intege.

Ati “Nari niriwe nkora uturimo dusanzwe hano mu rugo, bukeye numva umugongo n’umubiri wose birandiye, numva ncitse intege. Ndababwira ngo banshyuhirize amazi niyuhagire, ndakomeza ndaremba, njya kwa muganga.”

Ku ivuriro rimwegereye ngo bamuhaye ibinini yanyweye mu gihe cy’ibyumweru bibiri ntibyagira icyo bitanga, bukeye ajya ku kigo nderabuzima, kimwohereza ku bitaro bya Kigeme, na ho bamwohereza kuri CHUB, ariko na ho ntibabasha kumenya indwara arwaye bamwohereza i Kigali.

I Kigali ngo baramupimye basanga afite ingoro ebyiri z’umugongo zamunzwe (ingoro ni akagufa ko mu ruti rw’umugono), maze ku bitaro byitiriwe umwami Faisal bamubwira ko kugira ngo akire bisaba kumubaga, kandi ko agomba kuza yitwaje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 12.

We n’ab’iwe bumvise ayo mafaranga batayabona maze biyemeza gushaka ubufasha mu nzego z’ubuyobozi, ariko ntibyagira icyo bitanga nk’uko bivugwa n’umukobwa we.

Agira ati “Ubufasha twahereye ku kagari tubusaba, batwohereza ku Murenge. Ku Murenge baduha agapapuro kanditseho ko nta bushobozi dufite, ko ari we wari utunze umuryango, kandi ko bisaba ko duhindurirwa icyiciro cy’ubudehe kugira ngo babone uko badufasha kuko ngo nta muntu bafasha ari mu cyiciro cya gatatu.”

Ku Karere ka Nyamagabe ngo babasabye kuzana fagitire y’amafaranga akenewe, bahabwa iya miliyoni umunani n’ibihumbi 200, ariko bayizanye bababwira ko ayo mafaranga ari menshi, batayabona. Nyuma yaho ngo bagiye gushakira ubufasha no muri RSSB ndetse no muri MINALOC, hose ntibabasha kubuhabona.

Tegamaso avuga kandi ko ariya mafaranga basabwa batayabona kuko kwivuza no kuba mu bitaro igihe kirekire (yamazemo amezi arenga 10) kwatumye basigara nta kintu bafite bayakuraho.

Tegamaso ati “Ubu nta kintu ngifite. Guca mu byuma, kuzenguruka i Kigali nsubirayo, kuba mu bitaro, nabaga i Kigeme n’i Butare, byagiye bintwara amafaranga menshi cyane.”

Umugore we na we ati “Urushinge rumwe barumutereraga ibihumbi bitanu. Amafaranga byatwaye sinzi umubare wayo kuko ntigeze nyabara. Ayo nibuka neza ni ibihumbi 450 nigeze kumwoherereza icyarimwe. Ubundi nagiye mwoherereza ibihumbi 20 cyangwa cumi na bitanu, yagiye ava mu bintu twagurishaga nk’amashyamba, ayo twakuraga mu bimina, cyangwa ayo abantu bagiye badufashisha twabuze ay’inshinge.”

Kubera ububabare aterwa n’iyi ndwara, nyuma yo kubura ziriya miliyoni umunani zo kwishyura muri Faisal yashatse gusubira mu bitaro ku Kigeme baramwangira, bamubwira ko nta n’umuti bamuha, ko uhari ari umwe: kubagwa.

Kuri ubu yirirwa aryamye mu kibandahori bamwubakiye mu rugo, kuko kuryama mu nzu byo byamurambiye. Kuhamuzana mu gitondo cyangwa kuhamukura nimugoroba, bisaba guterura matela aba aryamyeho kuko ngo abamukoraho bamutoneka.

Ku bwe ngo yumva nta cyizere cyo gukira afite keretse Imana imukoreye igitangaza cyangwa akabona umugiraneza wiyemeza kumufasha akavurwa, bityo akongera kubasha gukorera urugo rwe n’igihugu, dore ko ngo yumva imyaka yari agezemo ari iyo gukora.

Uwakenera kumufasha, yabariza kuri nimero za Telefone z’abo mu muryango we ari zo ‎+250 784 332 552 cyangwa se +250 788 978 819

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ahaa
Nibibabyoroshy peuh
Gusa
life is long journey gusa byose nimipangu yimana niyo izi buri kimwe uwo muryango wihangane kibwaburikimwe peuh birababaje nukuri🤔

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ni ah’Imana ni ugusenga Imana ikagira abo ikoresha ngo bamufashe.

DUSENGIMANA JEAN DE LA PAIX yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

IMANA IMUFASHE,ARIKO NA LETA YAMUFASHA KUKO NJYA NUMVA NABANDI BAFASHWA.GUSA NDASHIMA UMUNYAMAKURU MARIE CLAIRE KABISA KOMEREZA AHO ABA BAFITE IBIBAZO UBAGEREHO.IKINDI UZAKOMEZE KUMUMENYEKANISHA INKURU YE HARI IGIHE BYASOMWA NUMUGIRANEZA UFITE UBUSHOBOZI AKAMUFASHA.

alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Yewe ndumva birenze ubushobozi bwe ,let’s gavermet support him

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Nukuri Imana imutabare.ariko se uwo muntu nta mituelle afite kweri?None se niba ayifite kuki leta ntacyo imufasha kandi uruhare rwe yararutanze?Nahimana imube hafi

Nsekanabo Hubert yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Harya ejo heza ivuza umuntu?

manzi yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ariko Leta (RSSB/MINALOC,etc...),bakwiye kujya batabara bene aba bantu,aho kureba ibyiciro bitari byo by’ubudehe.Kereka ari mu kiciro cya 4.Meya wa Nyamagabe namufashe.Ikibazo iyi si ifite nuko nta rukundo nyakuri rubamo.Rwose Meya yakemura iki kibazo.Nk’umukristu,ndibutsa abantu ko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero 3:13,nta kibazo na kimwe kizabamo.Izaba Paradizo.Ndetse n’Indwara n’Urupfu bizavaho burundu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Kugirango tuzayibemo,tugomba "gushaka Imana cyane",ntiduhere mu byisi gusa.Tuge twibuka ko abo ku gihe cya Nowa aricyo bazize.Harokotse abantu 8 gusa muli millions nyinshi zari zituye isi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

O UWITEKA TABARA UYU MUVANDIMWE NUKURI ARABABAYE NONE IKINDI NAMWE MWANDITSE IYI NKURU MUJYE MUGERAGEZA GUSHIRAHO PHONE ZUMURWAYI KUGIRANGO HABONETSE UBUFASHA TUBUMUHE MURAKOZE

Sibomana yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka