Nyamagabe: Abashinzwe amashami ya mituweli bahawe amapikipiki yo kubafasha mu kazi kabo

Akarere ka Nyamagabe kahaye abashinzwe amashami y’ubwisungane mu kwivuza mu mirenge amapikipiki yo kubafasha mu kazi kabo, hagamijwe kurushaho gukora ubukangurambaga no gushishikariza abantu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kuri uyu wa Gatanu tariki 10/05/2013.

Ayo mapikipiki yo mu bwoko bwa “AG 100” azabafasha kuzenguruka imisozi itandukanye y’aka karere, bakangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kubaha izindi serivisi zijyana nabyo.

Abahawe ayo mapiipiki batangaza ko agiye kubafasha kuko aho bakorera ari mu misozi miremire, bagatangaza ko bizatuma bagera ku musaruro uhagije, nk’uko byemezwa n’umwe mu bahawe moto.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ashyikiriza umwe mu bashinzwe MUSA ipikipiki.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ashyikiriza umwe mu bashinzwe MUSA ipikipiki.

ati: “Aho dukorera ni ahantu h’imisozi ku buryo byatugoraga kugera ku baturage. Ariko ubu tugiye kurushaho kwegera abaturage umubare w’abatanga mituweli uzarushaho kwiyongera”.

Mu muhango wo gutanga aya mapikipiki yavuye mu mutungo wabashije gucungwa n’abashinzwe mituweli mu karere ka Nyamagabe, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Byiringiro Emile, yavuze ko kugura aya mapikipiki atari ugusesegura umutungo wa mituweli.

Ati: “Ntabwo ari ugupfusha ubusa kuko burya iyo umuntu adafite ubuzima bwiza ntabwo abasha kugera ku bikorwa by’iterambere. Ahubwo ni igikorwa cy’indashyikirwa tubona kigiye kudufasha mu mihigo yacu”.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe, Francoise Umutesi, atangaza ko ayo mapikipiki ari ibikoresho byari bikenewe kandi bigiye kubafasha kurushaho kwesa imihigo yabo.

Ati: “Twabonye ko moto zikenewe kugira ngo abakozi bacu bashobore kwegera abaturage ni uko icyifuzo tukigeza ku nama y’ubuyobozi nayo iracyakira”.

Amapikipiki 17 yatanzwe afite agaciro ka miliyoni zisaga 50, buri murenge wahawe imwe. Ubusanzwe akarere ka Nyamagabe kagizwe n’imisozi ifite ubutumburuke bwo hejuru kandi nta buryo bworoshye bwo gutega ibinyabiziga bwizewe neza mu bice by’ibyaro buharangwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu misozi miremire yomuri aka karere aya ma moto niyo azahashobora. ubundi aba bakangurambaga bazagere ku baturage bose bashinzwe babunvishe ndetse banabereke uko bakwisungana bagashobora kwivuza.

murekezi yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka