Nyamagabe: Abajyanama b’ubuzima bagiye kujya batanga serivisi zo kuboneza urubyaro

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamagabe bamaze guhabwa uburenganzira bwo kujya batanga zimwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro zari zisanzwe zitangirwa ku mavuriro.

Abajyanama bahawe uburenganzira bwo gutanga izi serivisi nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mitangire y’izi serivisi. Aba bajyanama bahawe uburenganzira bwo gutera urushinge rw’amezi atatu, gutanga ibinini ndetse n’udukingirizo.

Izi serivise zigiye kujya zitangirwa ku rwego rw’imidugudu aho buri mudugudu mu midugudu 538 igize aka karere ufite umujjyanama ugomba kujya atanga izi serivisi.

Gusa aba bajyanama ntibemerewe gutanga izi serivisi ku muntu ugiye kuboneza urubyaro bwa mbere kuko umuntu wese ugiye kuboneza urubyaro bwa mbere agomba kujya kwa muganga bakaba aribo bazimuha hanyuma abajyanama bagakomerezaho.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyamagabe, Kayitesi Colette, yatangaje ko kuba aba bajyanama bahawe uburenganzira bwo gutanga izi serivisi bizatuma umubare w’ababoneza urubyaro mu karere ka Nyamagabe wiyongera aho biteganyijwe ko uzava kuri 38% ukagera kuri 60%.

Abo twanganiriye muri aba bajyanama b’ubuzima bose batangaje ko bumva biteguye kubahiriza neza izi nshingano bahawe kandi ko babifitiye ubushobozi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka