Nyakiriba: Inzu ababyeyi babyariramo imaze imyaka itatu idakora

Abaturage bagana Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba, giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bagorwa no kuba inzu ababyeyi babyariramo yaho (Maternité), imaze igihe yarafunze imiryango, ubu ababyeyi batwite bakaba bakora ingendo ndende kandi zivunanye, bajya kubyarira ku bindi bigo nderabuzima cyangwa ibitaro.

Inzu ababyeyi babyariramo imaze imyaka itatu idakora
Inzu ababyeyi babyariramo imaze imyaka itatu idakora

Muri iki gihe cy’imyaka itatu ishize Maternité y’ikigo nderabuzima cya Nyakiriba idakora, abiganjemo abagore, bemeza ko bahorana impungenge zo kuba umubyeyi mu gihe atwite cyangwa agiye kubyara, aba afite ibyago byo kuba yabura ubuzima cyangwa umwana.

Uwitwa Uwimana, yagize ati: “Nturiye iki kigo nderabuzima nko muri metero zitagera no mu ijana. Mperutse kujya kubyara, biba ngombwa ko banjyana ku kindi kigo nderabuzima cya Nyakigezi, kiri kure y’iki cya Nyakiriba twegeranye na cyo kidakora. Byabaye ngombwa ko bampeka mu ngobyi, mu rugendo ruvunanye kandi rurerure. Ubwo twari mu nzira tugenda, abari bampetse mu ngombyi, babonye ukuntu merewe nabi, bigaragara ko n’umwana agejeje igihe cyo kuvuka, bantereka hasi mu nzira, mbyarira ahongaho, nta muganga umfashije. Nendaga gupfa, ku bw’amahirwe njye n’umwana tuba bazima”.

Undi mubyeyi yagize ati: “Hari ubwo nk’umubyeyi inda imufata, binagaragara ko agejeje igihe cyo kubyara, bamugeza ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba, akeneye ubufasha bwihuse, abaganga bakamubwira ko badafite ubushobozi bwo kumwitaho. Ibyo bigira ingaruka nyinshi, zirimo no kuba umubyeyi cyangwa umwana yagirira ibibazo mu nzira ajya kubyarira ahandi, yaba we cyangwa umwana, bakaba bapfira mu nzira. Muri kano gace ababyeyi tubyara turushye mu buryo burenze”.

Umuhanda uhuza Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba n'Ibitaro bya Shyira utameze neza wadindije serivisi zitangirwa ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba
Umuhanda uhuza Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba n’Ibitaro bya Shyira utameze neza wadindije serivisi zitangirwa ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba

Abagabo barimo n’abahetsi bo muri ako gace, na bo bahamya ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite, buba buri mu kaga, bakifuza ko hari icyakorwa mu maguru mashya, iyi maternité ikongera gufungura imiryango, bakajya babonera serivisi hafi.

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Nyakigezi, buvuga ko gufunga imiryango y’inzu ababyeyi babyariramo, byaturutse ku ngorane bahuraga na zo mu gihe cyo kubyaza, ahanini zishingiye ku kutabonera imiti n’ibikoresho ku gihe, bitewe n’ikibazo cy’umuhanda wangiritse, ku buryo kubihageza biba bigoranye.

Muhirwa Marceline, Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba, yagize ati: “Ikibazo gikomeye dufite ahangaha ni icy’umuhanda wangiritse mu buryo bukomeye, aho na ambulance idashobora kuwugendamo ijyanye cyangwa izanye umurwayi hano. Yewe n’imiti dukoresha, biba ngombwa ko bayigeza hano, bayipakiye mu mifuka bayikoreye ku mutwe. Mu gihe cy’imvura haba hari ibyondo, ku buryo na yo ubwayo ishobora kwangirika, biturutse ku bunyereri. Ni ikibazo natwe kiduhangayikishije, kuko bituma tudaha abatugana serivisi inoze”.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bari gushakisha igisubizo cyihuse, kugira ngo iyi maternité yongere gukora.

Yagize ati: “Mu gihe tutari twabona ubushobozi bwo gukora umuhanda wo hasi uhuza Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba n’Ibitaro bya Shyira, turateganya kuzaba dusannye umuhanda Nyakiriba-Kintobo, kugira ngo iyo maternité yongere ikore. Ibyo bizaba byafasha n’umubyeyi byagaragara ko akeneye ubuvuzi bwisumbuyeho, kuko yajya ahita yoherezwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, hakaba hakoreshwa uwo muhanda wa ruguru. Nabwo ni urugendo rurerure cyane, rufata amasaha arenze abiri, ariko nta yandi mahitamo dufite”.

Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu
Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu

N’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butatangaje igihe nyacyo cyo gutangira gutunganya uwo muhanda, ariko bwizeza abaturage ko ari vuba.

Inzu ababyeyi babyariramo(Maternité) yo ku Kigo nderabuzima cya Nyakiriba itarafungwa, nibura mu kwezi kumwe ababyeyi batwite bari hagati ya 20 na 30, bahahererwaga serivisi. Muri iki gihe itagikora, ngo n’amezi atatu ashobora gushira, cyakiriye abatarenga 10, kandi ngo ni abahagezwa bamaze kubyarira mu nzira, bagahabwa ubufasha bw’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wakoze gusa nyabihu ibibazo byaho icyanirangiza nuko umukuru wigihugu HE poul kagame yasura akarere bitari harya kuri kaburimbo akagera nka za kintobo jomba yabona ko abaturage bshaka gukora mes badindizwa nubushobozi de

Fidel yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka