Nyagatare: Umwaka urarangira buri kagari gafite ivuriro rito

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari ko mu Karere ka Nyagatare gafite ivuriro rito.

Mufulukye Fred Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari muri Nyagatare gafite ivuriro rito
Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko uyu mwaka uzarangira buri kagari muri Nyagatare gafite ivuriro rito

Guverineri Mufulukye avuga ko Akarere ka Nyagatare ari akarere kanini kandi gaturwa cyane ugereranyije n’utundi muri iyi ntara bigatuma serivise z’ubuzima zigera kuri bake.

Yemeza ko Akarere ka Nyagatare kanini mu gihugu, gafite n’abaturage benshi kurusha utundi turere hakiyongeraho no kuba gaturwa cyane kurusha utundi.

Avuga ko urwo ruhurirane rutuma abaturage bahabwa serivisi z’ubuzima nabi.

Ati “Urwo ruhurirane ari abaturage benshi, akarere kanini kandi gaturwa cyane muri iyi minsi, serivise z’ubuzima zirakenewe ku buryo bwihariye, gusa turarangiza uyu mwaka nta kagari na kamwe katarimo ivuriro rito (Poste de santé)”.

Abaturage bavuga ko amavuriro mato abaruhura ingendo ndende bakoraga bagana ibigo nderabuzima
Abaturage bavuga ko amavuriro mato abaruhura ingendo ndende bakoraga bagana ibigo nderabuzima

Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje ku wa 23 Mata 2019, ubwo hatahwaga ivuriro rito rya Gikagati n’andi 22 yubatswe mu mezi abiri ashize.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ashimira Minisiteri y’Ubuzima, Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa bafashije mu iyubakwa ry’aya mavuriro mato.

Yemeza ko azafasha mu kugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuzima akazanafasha mu kwisuzumisha inda no kuboneza urubyaro ku bagore.

By’umwihariko amavuriro ashyirwa hafi n’imipaka ngo azakuraho ikibazo cy’abaturage bajya gushakira serivise z’ubuzima mu bindi bihugu.

Agira ati “Aha murabona turi ku mupaka, biranashoboka ko mu minsi yashize hari bamwe mu baturage bambukiranyaga imipaka bajya gushaka serivisi z’ubuzima hanze kubegereza aya mavuriro bizakuraho icyo kibazo burundu.”

Muri Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro mato 53. Harabura andi 53 ariko hari 34 zigomba kubakwa vuba
Muri Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro mato 53. Harabura andi 53 ariko hari 34 zigomba kubakwa vuba

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko bagifite imbogamizi kuko hari amavuriro mato 34 agomba kubakwa vuba.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, avuga ko buhoro buhoro ingendo abaturage bakora bashaka serivisi z’ubuzima zizagabanuka kuko ari yo ntego y’igihugu.

Asaba abaturage bahabwa amavuriro mato kuyagana akabagirira akamaro ariko na none abayakoresha bakayatangiramo serivisi nziza.

Akarere ka Nyagatare gafite utugari 106, ibigo nderabuzima 20, ibitaro bimwe n’amavuriro yigenga 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka