Nyagatare: Indwara ya bwaki iragenda igabanuka
Ubutumwa bwo kugaburira abana indyo yuzuye no kwihutira kubajyana kwa muganga igihe cyose bagaragaje ibimenyetso by’indwara zituruka ku mirire mibi nibwo butangwa n’ikigo nderabuzima cya Nyagatare giherereye mu karere ka Nyagatare ku babyeyi muri rusange.
Mukabutera Claudine umuforomokazi ushinzwe imirire n’imibereho myiza y’abana kuri iki kigo, avuga ko muri iyi myaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye indwara ya bwaki yibasiraga abana yagabanutse ku gipimo gishimishije, ibi ahanini ngo bikaba bituruka ku bukangurambaga minisiteri y’ubuzima idahwema gukora.
Imibare y’abaganaga ikigo nderabuzima cya Nyagatare yavuye kuri 50 ikaba igeze kuri 7 gusa mu gihe cy’umwaka, ibi ngo bakaba babikesha ubukangurambaga bukorwa na ministeri y’ubuzima.
Nk’uko byumvikana mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bitabira inyigisho zo gutegura indyo yuzuye ku kigo nderabuzima cya Nyagatare, ngo kuba abana babo bafatwa n’indwara ya bwaki ndetse bamwe muri bo ikanabazahaza akenshi biterwa n’ubujiji cyangwa amikoro make, nkuko bitangazwa na Mukagasangwa Concessa.
Ati “Akenshi kurwaza abana bwaki bituruka ku bujiji bw’ababyeyi cyangwa rimwe na rimwe hakiyongeraho n’ikibazo cy’amikoro make. Gusa icyo twishimira ni inama Minisiteri y’ubuzima idahwema kuduha.”
Aba babyeyi kandi banashima ubufasha bahererwa kuri iki kigo nderabuzima, bivugira ko ubu babona impinduka mu mikurire y’abana babo mu gihe mbere babajyanaga mu bavuzi gakondo bakabamaraho amafaranga bababeshya ntibanabavure.
Mukabutera Claudine umuforomokazi ushinzwe imirire n’imibereho y’abana kuri iki kigo, asaba ababyeyi kujya bitabira gusuzumisha abana mu gihe babona indyo yuzuye ntacyo ibamarira kandi bagacika ku muco wo kuvuza magendu.
Ubusanzwe indwara ya bwaki ifata abana n’abakuze ikaba ahanini iterwa n’imirire mibi. Igaragazwa akenshi no gucurama imisatsi ndetse no kubyimba bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amatama.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|