
Kamanzi Elia, umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuzima avuga ko igenzura bakoze guhera ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki ya 02 Kamena 2017, basanze amavuriro yigenga 23, na farumasi 31 nta byangombwa bifite bibemerera gukora, bihita bihagarikwa ba nyirabyo basabwa gushaka ibyangomba.
Abavuzi gakondo 10 na bo bakoraga nta byangombwa bafite bibemerera gukora uwo mwuga, bafungiwe imiryango.
Ku itariki ya 05 Kamena 2017, mu biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abafite amavuriro yigenga muri ako karere hagaragajwe ko hari abaturage bajyaga bajya kwivuza muri ibyo bigo byafunzwe.
Ku buryo ngo 1/2 cy’ababyeyi bajya kubyarira mu bitaro bya Nyagatare, baba babanje gufata imiti ya gakondo babeshywa ko aribwo babyara neza nyamara bamwe bakahasiga ubuzima.
Musabyemariya Domitille, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arakangurira ababyeyi n’abandi baturage kujya banga imiti badahawe na muganga wabyigiye.
Agira ati “Umubyeyi usamye ajya kwa muganga agakurikirana imikurire y’umwana mu nda n’inama zatuma abyara neza.
Abantu bakwiye kwirinda kujya muri abo babashuka bakabaha imiti idasobanutse kuko biviramo abantu imfu.”
Umubyeyi utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko igituma bafata imiti y’abavuzi gakondo ari uko bababeshya ko nibatayifata bazabyara babanje kubagwa.
Agira ati “Abavuzi gakondo buzuye henshi mu giturage, akwemeza ko umuti aguha ukurinda kubagwa nawe watekereza ko hari uwo uzi bawuhaye akabyara neza ukabyemera. Gusa nyine ni ubujiji.”

Abafite amavuriro yigenga basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukurikiranira hafi imikorere y’abavuzi gakondo kuko ngo hari n’abasigaye bamamariza imiti yabo mu masoko kandi imiti itamamazwa.
Mu biganiro bagiranye biyemeje gufatanya mu kurwanya abashinga amavuriro, farumasi n’abavuzi gakondo bakora nta byangombwa bafite kuko ngo uretse kwica abaturage banangiza umwuga wabo.
Ohereza igitekerezo
|
ndashimir’Imana cyane kumutekano uri mumugi wa kigali....na beauty y’umugi,,, mbega nkunda cyane urwanda numutima wanjye wose numva nishakira kuzaba mu Rwanda ubuzima bwanjye bwose....... kandi Umuremyi wisi ni juru abyumve