Nyagatare: Abivuza badafite mituweli batuma ibigo by’ubuvuzi byambura Farumasi

Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.

Ku bitaro bya Nyagatare no ku bigo by'ubuvuzi bikorana na byo hari abaza kuhivuriza badafite mituweli bagatuma ibyo bigo n'ibitaro byambura Farumasi
Ku bitaro bya Nyagatare no ku bigo by’ubuvuzi bikorana na byo hari abaza kuhivuriza badafite mituweli bagatuma ibyo bigo n’ibitaro byambura Farumasi

Dr. Munyemana avuga ko kuba hari abaturage badafite ubwo bwisungane bitera ibigo by’ubuvuzi ibihombo kuko bidashobora kwanga kubavura.

Ati “Ideni dufitiye Farumasi y’akarere rikomoka ku bantu tuvura badafite mituweli kuko na none umuntu ntiyaza arwaye ngo tureke kumuvura kuko nta munyarwanda ugomba kurembera mu rugo.”

Avuga ariko ko bagerageza kwishyuza Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ari na cyo gifite mituweli mu nshingano aho kibahereye amafaranga na bo bakabona kwishyura.

Ibi, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare yabitangaje ku wa 03 Gicurasi 2019 ubwo Farumasi y’Akarere ka Nyagatare yatahaga inyubako nshya y’ububiko bw’imiti yuzuye itwaye miliyoni 83 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hatashywe inyubako nshya ya Farumasi
Hatashywe inyubako nshya ya Farumasi

Rurangwa Steven, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko bazakomeza kuba hafi Farumasi y‘akarere kugira ngo imiti itazabura kubera amadeni.

Agira ati “Farumasi n’ibigo by’ubuvuzi byose bikorera mu karere, tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Ni ubukangurambaga ku bantu batishyura mituweli kuko kenshi baba batabuze ubushobozi.”

Rurangwa avuga ko uko ibigo by’ubuvuzi byiyongera bikwiye kujyana no kwagura ububiko bw’imiti, akavuga ko inyubako nshya y’ububiko ije ari igisubizo.

Karimba Alex, umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Nyagatare, avuga ko ibigo by’ubuvuzi bibafitiye umwenda munini wa miliyoni 167 ku buryo amafaranga babitse ari make ugereranyije na wo bityo akifuza ko kwishyurwa byajya bikorwa vuba.

Inyubako nshya ya Farumasi y'akarere ka Nyagatare izafasha mu kwagura ububiko bw'imiti
Inyubako nshya ya Farumasi y’akarere ka Nyagatare izafasha mu kwagura ububiko bw’imiti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ishami ry’ubuzima, buvuga ko kugeza ubu, abaturage 85% ari bo bafite ubwisungane mu kwivuza.

Mu bindi bibazo Farumasi y’Akarere ka Nyagatare ifite harimo icy’abakozi bake kandi ibigo by’ubuvuzi byiyongera. Akarere ka Nyagatare gafite amavuriro y’ibanze (Poste de santé) 53 agikomeza kwiyongera, ibigo nderabuzima 21 n’ibitaro bimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka