Nyagatare: Abajyanama b’ubuzima basabwa kongera ingufu mu biganiro bihindura imyumvire

Urwego rushinzwe gukurikirana abajyanama b’ubuzima n’ubukangurambaga mu by’ubuzima ku Bitaro bya Nyagatare, rurasaba abajyanama b’ubuzima kongera ingufu mu biganiro bizamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima bwobo.

Zigampoze Theophile, umukozi ushinzwe gukurikirana abajyanama b’ubuzima bakorana n’ibi bitaro, abashimira akazi bakora ariko akabasaba gukaza umurego mu biganiro bihindura imyumvire y’abaturage mu bijyanye n’ubuzima.

Agira ati: “Mu by’ukuri turishira cyane ibikorwa by’indashyikirwa abajyanama b’ubuzima bamaze kugeza ku bitaro bya Nyagatare, ariko turanabasaba kwita ku kuzamura ibipimo by’ubuzima”.

Akomeza abasaba b’ubuzima kwita cyane mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu nama, mu biganiro bagirana n’abaturage mu ngo no mu bihe by’umuganda.

Basabwa guhera mu duce batuyemo, bakora ibiganiro byinshi byigisha abaturage kwirinda maraliya, dore ko Akarere ka Nyagatare kakunze kugaragara ku isongo mu kwandura malariya, nk’uko yakomeje abitangaza.

Akomeza abasaba kandi gushyira ingufu mu biganiro bikangurira abaturage kuboneza urubyaro, gushishikariza abagore batwite kwipimisha inshuro enye, nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima abiteganya no gukangurira abivuza kujya bafata imiti bakurikije amabwiriza baba bahawe n’abaganga.

Anabasaba kandi gukomeza gukurikirana ubuzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu no kubavura bakurikije uko babyigishijwe, dore ko ubu ngo basigaye bafite uburenganzira bwo gutanga imiti ku bana bari muri icyo kigero.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka