Nyabihu: Rotary Club yishyuriye imiryango 100 ubwisungane mu kwivuza

Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023, yashyikirijwe na Rotary Club Kigali Kalisimbi, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Rotary Club yishyuriye imiryango 100 mituweri
Rotary Club yishyuriye imiryango 100 mituweri

Bamwe mu bahawe ubwo bwisungane mu kwivuza, ngo bajyaga bagira ipfunwe ryo kujya kwa muganga, bitewe n’uko batagiraga mituweri, bakivurisha ibyatsi cyangwa bakajya kwivuza magendu.

Nzayisenga Elizabeth, umwe mu bahabwe ubwisungane mu kwivuza, yagize ati “Nari mbayeho mu buzima bugoye, buturuka ku kubura uko nivuza mu gihe ndwaye cyangwa ndwaje abana. Byabaga ngombwa ko ndwarira mu rugo, ntinya no kuba nasohoka mu nzu ngo abatunyi batabona ukuntu narembye, bakaba banyohereza ku ivuriro ntafite ubushobozi bwo kwivuza”.

Ati “Byabaga ngombwa ko nivurisha ibyatsi bya kapusini, imiravumba n’imibirizi nabaga nahiye mu bisambu; gukira byananirana nkajya kwivuriza muri ba magendu baca amafaranga macyeya. Ubu rero kuba duhawe ubwisungane mu kwivuza, twongeye kugarura ubuzima; ubu rwose turumva dutekanye, kuko tudatewe impungenge n’ikiguzi cy’ubuvuzi abaganga bazajya baba badukoreye”.

Nzayisenga Elizabeth ari mu basezereye kwivurisha ibyatsi abikesha ubwisungane mu kwivuza yahawe
Nzayisenga Elizabeth ari mu basezereye kwivurisha ibyatsi abikesha ubwisungane mu kwivuza yahawe

Igitekerezo cyo gufasha aba baturage bo mu Murenge wa Kabatwa, by’umwihariko babarizwa mu nkengero z’ikirunga cya Kalisimbi, abanyamuryango ba Rotary club Kigali Kalisimbi, bakigize nyuma y’aho iyi club yari imaze guhabwa uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro nka nk’iyemewe ya Rotary.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’aba baturage n’abagize iyi club, mu mishinga iramba kandi ihindura imibereho y’abaturage.

Rtn (Rotarian) Kelech Anyanwu, Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Kalisimbi, yagize ati: “Twahisemo guha abaturage 100 ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo gutangiza gahunda y’imishinga tuzagirana na bo y’igihe kirekire, iri mu murongo wo gushyigikira iterambere ryabo. Amahitamo twagize yo gukorana n’abaturage b’aka gace kegereye ikirunga cya Kalisimbi, gifite umwihariko wo kuba gihiga ibindi birunga bibarizwa mu Rwanda mu burebure, tubihuza n’izina rya club yacu, kuko na yo ifite intego yo guhora ku isonga, mu bikorwa byose n’imishinga yose tuzakorana n’abaturage, kandi tugaharanira ko igaragaza udushya tw’umwihariko”.

Imiryango yo mu Murenge wa Kabatwa yanahawe ibikoresho by'isuku y'abagore n'abana
Imiryango yo mu Murenge wa Kabatwa yanahawe ibikoresho by’isuku y’abagore n’abana

Ubwisungane mu kwivuza bwashyikirijwe iyi miryango, bwiyongeraho n’ibikoresho by’isuku y’abana bato (Pampers) ndetse n’ibyifashishwa mu kunoza isuku y’abagore mu gihe bari mu mihango (Cotex), mu rwego rwo kurushaho kubakangurira no kubibutsa ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Kampire Georgette, ahamya ko iki gikorwa kije gushyigikira ubuyobozi, muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Kugeza ubu Umurenge wa Kabatwa twatangiye gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa mituweri wa 2022-2023, aho kugeza ubu tugeze kuri 33%. Dufite intego y’uko ukwezi kwa gatandatu, kugomba kurangira, abaturage bose bamaze kwishyura 100%, cyane ko n’abafatanyabikorwa nk’aba, barimo na Rotary club Kigali Kalisimbi, biyemeje kudufasha kwesa uyu muhigo, ku buryo dufite icyizere cyuzuye cy’uko bizashoboka”.

Rtn Kelech Anyanwu, avuga ko hari imishinga myinshi bazafatanya n'abaturiye ikirunga cya Kalisimbi
Rtn Kelech Anyanwu, avuga ko hari imishinga myinshi bazafatanya n’abaturiye ikirunga cya Kalisimbi

Mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Kabatwa, dutatu muri two dukora ku kirunga cya Kalisimbi. Ubufatanye hagati y’abaturiye iki kirunga ndetse na Rotary Club Kigali Kalisimbi, uretse kuba bwitezweho umusaruro w’imishinga iramba, buzongera n’abanyamuryango b’iyi club bo muri ako gace.

Abahawe ubwisungane mu kwivuza bashimishwa n'uko batazongera kurembera mu ngo
Abahawe ubwisungane mu kwivuza bashimishwa n’uko batazongera kurembera mu ngo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka