Nyabihu: Biyemeje kurushaho guha abarwayi serivise ku buryo bwihuse

Mu nama y’ubuzima yabaye tariki 11/04/2011 mu kigo cya APALPE mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zo kureba uburyo umurwayi uwo ari we wese cyane abivuriza kuri mutuelle bajya bahabwa service ku buryo bwihuse.

Icyemezo cyo gutanga serivise yihuse kandi inoze cyafashwe nyuma yo kubona ko hamwe na hamwe umurwayi ufite mutuelle byamusabaga guca ku bakozi batandukanye, harimo n’abakagombye gufata amakuru y’umurwayi ku bandi, ibyo bigatuma umurwayi amara igihe kirekire ataravurwa nyamara atari ngombwa.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, umukozi ushinzwe kwakira abarwayi n’ushinzwe kureba ko umurwayi afite mutuelle ngo amwuzurize ibisabwa, bazajya baba bari hamwe kugira ngo umurwayi ahave yerekezwa aho asuzumirwa.
Hazajya habaho ihererekanyamakuru hagati y’abakozi ku birebana n’ibyo bakeneye ku murwayi kugira ngo adakerezwa.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu asobanurira abakora mu serivise z'ubuzima ko umurwayi agomba guhabwa Serivise nziza kandi zihuse kuko ari uburenganzira bwe.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu asobanurira abakora mu serivise z’ubuzima ko umurwayi agomba guhabwa Serivise nziza kandi zihuse kuko ari uburenganzira bwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima kurushaho gutanga service nziza kandi zihuse ku barwayi ndetse no kunoza service yo kwakira abarwayi (customer care) ku buryo bayoborwa neza, bagafashwa kugera aho bashaka no ku cyo bifuza vuba kandi neza.

Kwita ku barwayi no kubakira vuba bizafasha imikorere yo kwa muganga kurushaho kuba myiza kandi abahabwa serivise barusheho kubyishimira.

Ababishinzwe bose bakanguriwe kubinoza no kurushaho kumva ko ari inshingano zabo kwakira umurwayi neza kandi ko ari n’uburenganzira bw’umurwayi guhabwa serivise nziza ku bigo nderabuzima; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka