Perezida Kagame yashimiwe guteza imbere ubuvuzi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yakiriye igihembo cyagenewe Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi mukuru ushyigikira urwego rw’ubuvuzi kugira ngo bugere kuri bose (Universal Health Coverage Presidential Champion Award).

Iki ni cyo gihembo cyagenewe Perezida Kagame
Iki ni cyo gihembo cyagenewe Perezida Kagame

Umuryango Nyafurika ufite intego zo gusakaza ubuvuzi burambye kuri bose (Amref Health Africa) ni wo wageneye icyo gihembo Perezida Kagame. Cyatangiwe mu nama mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika.

Iyo nama y’iminsi itatu irabera i Kigal. Yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019 ikaba ihuje ibihugu 47 bya Afurika, inama yitabiriwe n’abantu bagera ku 1500 b’inzobere mu buzima.

Ni inama yibanda ahanini ku ngengo y’imari ibihugu bishyira mu rwego rw’ubuzima n’uburyo icungwa, hagamijwe ko abaturage ba Afurika bagira ubuzima bwiza.

Minisitiri Gashumba yasangije abitabiriye iyo nama ibyo u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’ubuzima, birimo guca burundu bimwe mu byorezo, gusa ngo abantu ntibakwirara kuko hakiri ibyo gukora.

Yagize ati “U Rwanda rwakoze byinshi birimo gufasha abaturage kubona ubwishingizi kuko ubu bigeze kuri 90%, kubaka amavuriro hirya no hino, gahunda y’abajyanama n’ibindi. Ibyo byatumye duhashya burundu bimwe mu byorezo nk’imbasa, cyane ko abana bakingirwa kugera kuri 93%”.

Minisitiri Gashumba avuga ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu buzima ariko ko abantu batakwirara
Minisitiri Gashumba avuga ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu buzima ariko ko abantu batakwirara

Minisitiri Gashumba yongeyeho ati “Abagore 91% babyarira kwa muganga, abana b’abakobwa bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura n’ibindi. Ibyo ariko ntibyatuma twirara ngo twageze iyo tujya, ahubwo tugomba kongera imbaraga kugira ngo iriya mibare y’abana bakingirwa, ababyarira kwa muganga n’ibindi bigere ku 100%”.
Yongeyeho ko Leta izakomeza gushyira ingufu mu kuzamura ibikorwa by’ubuzima ariko n’abaturage bagasabwa kubigira ibyabo bishyura neza serivisi bahabwa kwa muganga kugira ngo zirusheho kuba nziza, kandi bibaye byiza buri muntu akagira ubwisungane mu kwivuza.

Dr Ghitinji Gitahi, umwe mu bayobozi mu muryango nyafurika w’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku buzima (AMREF), avuga ko ibihugu bigomba gushaka amafaranga bikazamura ingengo y’imari ijya mu buzima.

Inama yitabiriwe n'abagera ku 1500
Inama yitabiriwe n’abagera ku 1500

Ati “Hari AMREF n’indi miryango ikusanya amafaranga yo gufasha mu rwego rw’ubuzima, ibihugu rero byakagombye gukorana n’iyo miryango kugira ngo bizamure ingengo y’imari ijya mu buzima. Urugero nk’u Rwanda rugenda rubigeraho, kuko kugeza ubu inzego z’ubuzima zihagaze neza”.

Muri iyo nama bagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bya Afurika bimaze kugera kuri 15% by’ingengo y’imari ya buri mwaka ishyirwa mu bikorwa by’ubuzima, iyo ngo ikaba ari intambwe ikomeye n’ibindi bihugu bisabwa gutera.

Ikindi ngo Abanyafurika miliyoni 11 bibasirwa n’ubukene bukabije buri mwaka, kubera ko amafaranga menshi bayakoresha mu kwivuza.

Ibyo akenshi ngo bikaba biterwa n’uko gukingira indwara zitandukanye muri Afurika bimaze igihe kinini byarahagarariye kuri 74%, mu gihe intego y’isi ari uko nibura byagera kuri 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka