Ntabwo dufunga abarwayi, turabagumana – Ibitaro bya Rubavu

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko ibivugwa by’uko ibi bitaro bifunga abarwayi atari byo, ahubwo ko ikibaho ari ukutemerera umurwayi gutaha mu rwego rwo gutegereza ko umuryango we umwishyurira.

Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr William Kanyankore avuga ko abavuga ko abarwayi bafungirwa kwa muganga atari byo
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr William Kanyankore avuga ko abavuga ko abarwayi bafungirwa kwa muganga atari byo

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro buvuga ko kuba hari abaza kwivuza batarishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bigira ingaruka kuri serivise zitangwa harimo n’ibyo bivugwa byo gufungira abarwayi mu bitaro.

Hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragazwa ikibazo cy’abarwayi bagana ibitaro batarishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ntibagire n’amafaranga yo kwishyura, bamara kuvurwa bakagumishwa mu bitaro, ibintu bafata nko gufungwa.

Mu Karere ka Rubavu na ho iki kibazo kirahari ndetse ubuyobozi bw’ibitaro bukavuga ko bugumana abarwayi ariko ko baba badafunzwe nk’uko byemezwa na Lt Col Dr William Kanyankore, umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu.

Ati "Imvugo yo gufunga ntabwo ari yo, hano nta gereza tugira, ikindi abarwayi tuba twavuganye, baza barembye badafite ubwishingizi mu kwivuza n’amafaranga yo kwishyura, ntitwabishyuza barembye. Tubaha uburyo bwo kwishyura bamaze gukira. Tubashakira icyumba mu bitaro bagumamo, tugashaka umwirondoro wabo tukawujyana mu mirenge bakomokamo bakadufasha kwishyuza."

Dr Kanyankore avuga ko bamarana umurwayi iminsi ibiri cyangwa itatu bakabona kubajyana mu miryango.

Ati "Iyo birangiye tubatwara no mu modoka tukabashyikiriza imirenge bakomokamo tukabasaba ko bakwishyura kandi bamwe bagenda bishyura yose, abandi igice hakaba n’abatatwishyura. Ibyo rero byo kubagumana ni byo abarwayi bavuga ko bafunzwe ariko ntibaba bafunzwe, baba bagenda hano hanze, nta ngufuri iba ku muryango, tubatindana dufata amakuru no gukorana n’aho bakomoka."

Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko kutabugira ari yo ntandaro yo kugumana abarwayi kwa muganga.

Zimwe mu nyubako z'ibitaro bya Rubavu
Zimwe mu nyubako z’ibitaro bya Rubavu

Ingamba zigenda zifatwa ngo zituma abantu bitabira kwishyura ku buryo ubu abo ibitaro bigumana bagabanutse ugereranyije n’abo byagumanaga mu myaka yashize.

Ni byo Dr Kanyankore uyobora ibitaro bya Rubavu yasobanuye, ati "Cyari ikibazo gikomeye mu mwaka wa 2018 n’imyaka yayibanjirije kuko hari igihe twabonaga abantu bari hagati ya 40 na 60 ku kwezi badashora kwishyura. Ubu turabona abari hagati ya 20 na 25, biboneka ko hari igikorwa mu gushishikariza abantu kwishyura. Ukwezi gushize twagize 15, tukaba dushishikariza abaturage gushaka ubwisungane mu kwivuza kuko ibitaro ntibyakorera mu gihombo."

Kutishyurwa kw’Ibitaro bigira ingaruka mu gushaka abaganga

Ibitaro bya Rubavu bivuga ko abaturage bagana ibitaro badafite ubwishyu bamaze kugeramo umwenda ubarirwa muri miliyoni zisaga 106 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ibi bituma ibitaro bibura ubushobozi bwo gushaka abaganga b’inzobere n’abandi bunganira abaganga kubera gutinya kutabona ayo kubishyura.

Ibyo bitaro bifite abaganga 17 bari ku rwego rwa Dogiteri harimo n’abaganga bimenyereza bagomba gukorana n’umenyereye mu byo kubaga, ariko mu gusuzuma hari abamenyereye n’abakenera ubufasha.

Umuyobozi wabyo agira ati "Ibitaro bya Rubavu bikeneye nibura abaganga bo ku rwego rwa Dogiteri 25, abaforomo na bo bahari ni bakeya. Hakenewe ababyaza, abafite A1, abakora amazamu babiri kuri serivisi ariko dufite umwe, urumva umubare muto w’abaganga bituma abahari bakora bataruhuka ndetse bikagabanya gukora neza inshingano zabo kuko batabona n’umwanya wo kuruhuka no kugira icyo bashyira ku munwa."

Dr Kanyankore avuga ko bakenera nibura abaforomo babiri kuri serivisi bakagira n’abarara izamu ariko ubu hakora umwe, icyakora akavuga ko bafite amahirwe yo kubona abandi baganga mu bitaro no mu bigo nderabuzima bagera kuri 60, nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati "Minisiteri yabonye ikibazo dufite haba ku baganga barara izamu n’abirirwa, none ibitaro bya Rubavu biri mu bitaro 11 Minisiteri y’Imari yemeye ko bizongererwa abaganga."

Mu gihe Ubusanzwe umuganga usuzuma agomba kuvura abarwayi 30 ku munsi, mu bitaro bya Rubavu umuganga yita ku barwayi bari hagati ya 60 na 80.

Nubwo Minisiteri y’Ubuzima iba itohereje umubare w’abaganga uhagije, ibitaro bya Rubavu bivuga ko byishakira abandi baganga babyunganira nubwo badashobora kubona umubare bifuza kubera ubushobozi budahagije.

Ikibazo cy’abaganga badahagije kiyongeraho kuba abaganga bahembwa amafaranga make, ndetse n’ubuzima buhenze bigatuma n’ababonetse bata akazi bakajya gushaka aho bahembwa menshi.

Mu mwaka wa 2017 Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje umwanzuro wo gushaka ikibanza cyubakwamo amacumbi y’abaganga kugira ngo bashobore kuguma mu kazi ariko n’ubu icyo kibanza ntikiraboneka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko butarabona ubutaka bugomba kubakwaho aya macumbi nubwo Minisiteri y’Ubuzima na yo yari itarabona amafaranga yo kubaka aya macumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umwanditsi w’iyi nkuru mbanje kumushimira ku bw’inkuru igaragaramo ubunyamwuga ariko nanone ku rundi ruhande numva ntemeranya n’umuyobozi w’ibitaro kubyo kugumana abarwayi kuko abo barwayi imiryango yabo ijya ibatererana ugasanga ntinabagemurira wahagera ugasanga n’amafite impinja zavutse ntibari kurya izo mpinja nazo ntiziri gukingirwa no kwitabwaho kuburyo hari n’abamarayo ibyumweru bitatu n’ubwo Umuyobozi yavuze ko ari iminsi itatu bigaragara ko abagomba kumuha raporo bayitanga nabi. Baba bafunze kuko baba barinzwe n’abashinzwe umutekano (securités kandi no kujya ku bwiherero babagendaho bagasiga bafungiranye abandi. Sinshyigikiye ko abo baba bahawe service z’ubuvuzi batishyura, ariko nanone hajye hakurikizwa amategeko y’igihugu mpanabyaha, umuntu natishyura ashyikirizwe inkiko zimucire urubanza azishyure igihe icyo ari cyose azayabonera ariko byibura abone uburenganzira bwo kurya nk’uko nabo baba babyivugira, ngo baba bumva byibura bafungirwa kuri station ya polisi bakirira byibura n’imvungure zigenerwa abafungwa. Gutegereza ko hari umugiraneza uzabagemurira hari igihe bwira ntawe uhageze, na bake baba bari mu minsi yo gufasha abarwayi bitewe n’imyemerere yabo, hari ababagemurira ibiryo byagaze kera, ugasanga banze kubyanga babareba ariko nanone ntibanabirye kuko nabyo ubwabo bishobora kubatera ubundi burwayi. Murakoze, ni uko mbyumva

Maman Briny yanditse ku itariki ya: 30-05-2019  →  Musubize

kugumana binyuranye no gufunga iyo uvuga ku bantu??

habimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Uyu usobanura niba ari we muganga mukuru aravuga ibintu abica ku ruhande.Ngo ntibafunga abarwayi barabagumana.None se abafungiye kuli police cy muli gereza barataha cyangwa bagumayo?None ko ibitaro bigira amazina azwi ya za services aho bafungira aborohewe ni department yitwa bgwiki?ni pediatrie?ni medecine interne?ni iyihe.
ubu muli infection prrvention abd control bagira inama amavuliro ko atagomba nokuhumana abarwayi mu bitaro igihe kinini.bivuga ko abavuwe bagakira bababatagomba kugumanwa mu bitaro.(gufungirwa mu bitaro)na human rights zumuntu ntizibyemera.Naho gufunga umuntu kubera performances za systeme ya mutuelle ntabgo ari correct.

habimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka