
Ibi babivugira ko ngo inyigisho bahawe zatumye barushaho gukunda umurimo wabo, ku buryo nk’intore z’Impeshakurama bazarushaho gutanga serivisi nziza.
Dr. Cyprien Ntirenganya akora ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare, avuga ko bagiye kurangwa n’ubufatanye buzatuma akazi kabo kagenda neza, ku buryo nta mukobwa utukisha abandi uzongera kuboneka iwabo.
Agira ati “Abanyarwanda baravuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Kwa muganga, uwo mukobwa ni buri mukozi watungukaho akaguha serivisi mbi. Ubu n’uwo mukobwa wari mubi yabaye intore.”

Urayeneza Cecile ukora mu bitaro bya Kibilizi mu karere ka Gisagara avuga ko biyemeje gukumira indwara bigisha abaturage,ariko nanone abageze kwa muganga bakabakira vuba.
Ati ”Twiyemeje gukumira indwara,kugirango imirongo yo kwa muganga igabanuke.
Ni ukujya mu giturage yukabigisha kwirinda indwara,bakisuzumisha hakiri kare,hanyuma abaje kwa muganga tukabaha serivisi vuba kugirango batahe bajye mu zindi gahunda”.
Sr. Florentine Iribagiza akora ku bitaro bya Kabutare. We ngo yasanze kuba intore ntako bisa, akaba anabishishikariza n’abandi bantu bose.
Ati “Twakoraga, ariko tugakora nk’abanyamwuga batari intore. Ubu tugiye kuzajya dukora nk’abantu bakunda igihugu.”
Kubera ko abaganga batavira rimwe muri serivisi kandi baba bakenewe, bagenda batozwa mu byiciro.

Mu karere ka Gisagara iki cyiciro cya kabiri hatojwe abagera ku171. Mu cyiciro cya mbere hatojwe 134, naho mu cya gatatu hakazatozwa 238.
Mu Karere ka Huye abatojwwe ubu ni icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 355 harimo abagore 182 n’abagabo 173
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki basize, aba, chk ujya, kwivuza ufite transfer bakaguha, rendezvous yamezi, 4cy5 wajyayo, ngo ntamuganga, bakaguha indi yumwaka utaha gutyo gutyo! !!
thanks kumakuru meza
thanks kumakuru meza
Kuba intore ntako bisa ,Tubaye abantu bashya
.