Nta muntu ugejeje inkomere kwa muganga ukwiye gufatwa bugwate - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nta muntu ukoze ubutabazi akageza inkomere kwa muganga ukwiye gufatwa bugwate ngo abanze amuvuze kandi we ibye yabirangije nk’uwatabaye.

Ibyo byagarutsweho mu nama mpuzamahanga ku kurwanya ibitera ibikomere byangiza umubiri yabaye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2019, yateguwe n’iyo Minisiteri ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kwiga ku kibazo cy’ibikomere no kurwanga ibibitera.

Muri iyo nama bavuze ko mu Rwanda 70% by’inkomere zakirwa kwa muganga ari izikomoka ku mpanuka zo mu muhanda, hakaba hari ikibazo cy’uko mu gihe imbangukiragutabara itinze kuhagera ngo itware abakomeretse, abafite imodoka zabo batacyemera gukora ubutabazi kuko batinya kugirwa ingwate n’ibitaro.

Bamwe mu bashoferi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icyo kibazo kigihari ari yo mpamvu batajya bapfa gutwara uwakomeretse ngo bamugeze kwa muganga, nk’uko uwitwa Hakuzimana abivuga.

Yagize ati “Nkanjye sinatwara umuntu nsanze yakomerekeye mu mpanuka mu muhanda kuko iyo ugeze kwa muganga bagutegeka kumuvuza ndetse n’imodoka yawe bakayifungirana mpaka habonetse umwishyurira. Ibyo ni byo bituma abantu baca ku wakometse bakabyirengagiza”.

Irene Bagahirwa ukuriye agashami ko kurwanya ibikomere n'ubumuga muri RBC
Irene Bagahirwa ukuriye agashami ko kurwanya ibikomere n’ubumuga muri RBC

Mugenzi we ati “Ni ikibazo gikomeye, ubushize twari tuvuye Kicukiro tugeze mu Kanogo tuhasanga umuntu bahagongeye yabuze ubutabazi. Uwo muntu twamushyize mu modoka tumugeza kwa muganga, batubujije kuhava bituma nyirimodoka ayisiga kugira ngo ajye mu bye”.

Irène Bagahirwa ukuriye agashami ko kurwanya ibikomere n’ubumuga muri RBC, avuga ko icyo kibazo cyabayeho ariko ko MINISANTE yandikiye amavuriro iyasaba kubihagarika.

Ati “Icyo kibazo cyaravuzwe cyane bituma Minisiteri yandikira ibitaro n’amavuriro yose ivuga nta muntu ugejeje inkomere kwa muganga ugomba gufawa bugwate. Abaganga bagomba guhita bita kuri iyo nkomere ibindi bikazakurikiranwa nyuma”.

“Nta kuntu umuntu yaba azanye uwakomeretse akoze ubutabazi yanga ko yapfira ku muhanda ngo narangiza abe ari we bigarukaho. Byabayeho ariko ubu byarashize”.

Kuvuga ko byacitse ariko si ko abatwara ibinyabiziga bose bemeranya na we, kuko ngo hari aho bikiri nk’uko uyu abivuga.

SSP JMV Ndushabandi avuga ko bidakwiye gufata bugwate ugejeje inkomere kwa muganga
SSP JMV Ndushabandi avuga ko bidakwiye gufata bugwate ugejeje inkomere kwa muganga

Ati “Biravugwa ngo byavuyeho ariko ko si ko biri kuko hari bimwe mu bitaro bikibikora, aho ubazwa ibintu byinshi nk’aho ari wowe wamugonze, bigatuma gahunda zari zakuzinduye zipfa”.

Icyo kibazo kandi cyanagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, aho yavuze ko ibyo bidakwiye ku muntu ukoze ubutabazi.

Ati “Umuntu aratabaye ajyanye inkomere kwa muganga bati banza umwishyurire! Ibitaro bikora ayo makosa byakagombye kubibazwa”.

Iyo nama yitabiriwe n’abakuriye serivisi zitandukanye zifite aho zihurira no kwita ku bakomeretse, bakaba bibukije abaturage ko ugize ikibazo cyose kirebana n’amavuriro yahamagara ku 114 agahabwa ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka