Nta Malariya izaba ikirangwa mu Rwanda muri 2015

Inzego zishinzwe kubungabunga ubuzima mu Rwanda zatangaje ko mu mwaka wa 2015 indwara ya Malariya izaba yaracitse mu Rwanda; nk’uko byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kugabanya Malariya yatangiye i Kigali kuva kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) gishingira icyizere ku bipimo by’indwara ya Malariya byari bikabije cyane mu mwaka w’2005, ariko bikaba byaragabanutse cyane kugeza mu mwaka ushize wa 2011.

Ibipimo byo mu mwaka ushize byerekana ko abarwayi ba Malariya bagabanutse kugeza kuri 87%, naho impfu ziturutse kuri iyo ndwara zigabanukaho 76%; nk’uko Dr Irenee Umulisa, ushinzwe kurwanya Malariya n’izindi ndwara zikwirakwizwa n’udukoko muri RBC yabitangaje.

Ikigo RBC kigaragaza kandi ko kuva mu mwaka wa 2005, Malariya yari indwara ya mbere mu gihugu yica abana benshi bafite munsi y’imyaka itanu, ariko kugeza mu mwaka ushize wa 2011 yari igeze ku mwanya wa 11.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryo ryagaragaje ko mu mwaka w’2008, mu Rwanda abarwayi ba Malariya bari bageze ku bihumbi 700, bavuye kuri miliyoni 1.7 mu w’2005.

Kugabanuka kwa Malariya icyo gihe ngo byatumye igihugu kibona inyungu y’amafaranga agera kuri miliyoni 3.9 y’amadolari ya Amerika, yari kuba yarahombejwe no kurwara kw’abaturage, iyo hadashyirwaho ingamba zo kuyigabanya.

Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku kugabanya Maraliya mu Rwanda.
Bamwe mu bitabiriye inama yiga ku kugabanya Maraliya mu Rwanda.

RBC ishingiye ku kuba abaturage barenga 82% bafite inzitiramibu, no kwizera ko abajyanama b’ubuzima bashoboye gukorana n’abaturage, haba mu kubavura indwara zoroheje, kubatabariza byihuse no kubigisha, ngo nta mpungenge zihari z’uko Malariya izaba igeze ku kigero cya zero mu w’2015.

Impuguke zaturutse hirya no hino ku isi zigaragaza ko hakiri imbogamizi zo guhashya Malariya kugeza ku gipimo cya 0%, bitewe ahanini n’ubukene, kuba udukoko dutera Malariya turushaho kumenyera no guhangana n’imiti, ndetse no kuba imiti ubwayo isigaye yiganwa ku kigero gikabije.

Dr Corine Karema uyoboye ishami ryo kurwanya Malariya n’izindi ndwara zikwirakwizwa n’udukoko muri RBC, yamaze abantu impungenge avuga ko mu Rwanda nta kibazo cyo kwivuza, bitewe no kugira ubwisungane mu kwivuza bufitwe n’abagera kuri 91% kugeza ubu.

U Rwanda kandi ngo rufite imiti yujuje ubuziranenge ku buryo nta burwayi buyimenyera, ahubwo kudakira indwara ngo biterwa no kudafata imiti neza; nk’uko Dr Corine yakomeje asobanura.

Yongeraho ko inzego zishinzwe umutekano zikurikiranira hafi ko imiti itumizwa mu mahanga iba yujuje ubuziranenge.

Icyakora imbogamizi zagaragara ku Rwanda mu rugamba rwo guhashya malariya, zishora guterwa n’ibibazo rusange byo kutagera ku iterambere rirambye, birimo iyangirika ry’ibidukikije n’ibihe bibi, bituma imibu itera Malariya yororoka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari ikibazo cyazaruhurura mu mugi nacyane ruhurura inyura inyuma ya LYCEE DE KIGALI hakabaye haterwa imiti kugirango abanyeshuri be guhura n’imibu. murakoze>

mugabo joseph yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Igikorwa ni kiza ariko abantu bamwe bomu mugi wa kigali ntabwo inzitira mubu zibagyera kuko bamwe babura aho kuzigura habayeho nibura zikagura macye byaba akarusho. murakoze.0788404362

mugabo joseph yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka