Nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira umuntu ku gahato – Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, aratangaza ko nta hantu na hamwe mu Rwanda haba umugambi wo gukingira umuntu ku gahato ahubwo ngo uwakingiwe ni we ushobora kugira ukundi abisobanura.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangaje ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko abaturage barenga miliyoni 8 bamaze gukingirwa umuntu atavuga ko harimo abakingiwe ku gahato kuko bitanashoboka kubikorera umuntu.

Yagize ati “Kugira ngo utere umuntu urushinge umushyiremo umuti ntabwo wabikora ku gahato, hari nk’ibindi wakora ku gahato ariko gukingira umuntu umutera urushinge yicaye yiteguye ntabwo wabikora ku gahato”.

Akomeza agira ati “Nibwira ko nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira abantu ku gahato, ahubwo uwakingiwe ni we ushobora gusobanura ko yakingiwe ku gahato kubera ko yasobanuriwe, kubera ko yabibwirijwe, kubera ko wenda atari yakabisobanukiwe neza, ariko abenshi bagiye bagira kutabyumva vuba iyo baganirizwaga barakingirwaga, icyo gihe ashobora gukingirwa yaganirijwe we akabyita ko byabaye agahato”.

Gusa ngo hari n’umubare nubwo atari munini wagiye uganirizwa ariko ntibabyumve bagahitamo kugenda mu bindi bihugu ariko na ho bagerayo bakabwirwa ko na ho barimo gukingira.

Kuba hari umubare muke w’abantu batarasobanukirwa neza n’akamaro ko gukingirwa ngo si bo bakwiye guherwaho bavuga ko hari abantu bakingirwa ku gahato kuko bidashoboka ahubwo ngo habaho kubyumva umuntu atinze.

Kuba mu Rwanda hamaze gukingirwa umubare mwinshi w’abarutuye ngo ni bimwe mu bimaze gufasha gutuma abantu batarwara ngo bazahazwe na Covid-19 ku buryo bajyanwa mu bitaro kubera ko urukingo rwongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo bigatuma uruhawe ashobora guhangana n’icyorezo, bitandukanye n’utararuhawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Babakingiraga bambaye nimyenda urumvako hahari

Manirafasha yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ecple technique

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

harahari ahobafashe abantukugahato ndetse hakaba namakibirane simpavuze nzahavumba

Dufitimana Enock yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Rwose tujye twirinda ikintu kitwa amakabtankuru,kuko igikorwa cyo gukingira ni igikorwa kimaze igihe kandi kigikomeje aho hari abantu bamwe bari bafite imyumvire itandukanye ku urukingo kandi ni ibisanzwe rero bamwe bagiye binangira bakigishwa n’abayobozi cg abaturage bagenzi babo kandi benshi bakava ku izina bagakingirwa.
Abavuga ibyo agahato rero sinzi aho babivana gusa naragenzuye nsanga hari abariterwa bagira twatubazo dusanzwe mu gihe umuti wivanga bati n’ubundi Nari nabyanze ....
Murakoze.

Vincent yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka