Aba baturage basobanura ko bakora urugendo rw’amasaha arenga atanu bajya kugura imiti i Kamembe, iyo bayandikiwe n’ikigo nderabuzima cya Nkombo bivurizaho.

Ibi ngo bituma abarwayi bakomeza kuremba kuko batabonera imiti ku gihe nk’uko Habarurema Donate utuye muri uyu murenge abisobanura.
Agira ati” Hari ubwo batwandikira imiti ikaba itari hano ku bitaro, bigasaba ko tuyisanga kuri Farumasi i Kamenbe.”
Muziranenge Maombi nawe utuye muri uyu Murenge, avuga ko babonye farumasi mu Murenge wa Nkombo baba basubijwe kuko iyo bamaze kwivuza, kubona imiti ngo bibasaba kujya i Kamembe bakagerayo bibagoye.
Ati” Tubonye farumasi hano twaba dusubijwe pe. Bamwe kubona imiti nyuma yo kuvurwa ni ukubira icyuya tujya Kamembe, abandi bo baranayibura cyangwa bakayibona bitinze bamaze kuremba, babuze ubushobozi bubageza i Kamembe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Munyeshyaka Vincent, ubwo aheruka gusura uyu murenge ku itariki ya 27 Mutarama 2017, yabijeje ko bagiye gukangurira ba Rwiyemezamirimo bakabegereza farumasi, byananirana Leta igashaka umuti w’icyo kibazo.
Yagize ati” Ntabwo Leta ishyiraho aho bagurira imiti bikorwa na ba Rwiyemezamirimo. Nibatekereze uburyo babikora kuko ni uburyo bwo gukorera amafaranga.
Twasabye ubuyobozi bw’ akarere n’umurenge kubikangurira abafite ubushobozi, nibatinda kubikora, Leta niyo ifite inshingano zo gufasha abaturage tuzareba niba hari icyakorwa.”
Umurenge wa Nkombo ugizwe n’utugari dutanu, ukaba utuwe n’abaturage basaga 18425.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abashoramari nibatabarje abo baturage