Niringiyimana wahanze umuhanda yishyuriye Mituweli abantu 180

Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi wavuzweho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine, yishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abantu 160 bakomoka mu miryango 30 muri ako karere.

Imiryango 30 yamaze kugezwaho umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza
Imiryango 30 yamaze kugezwaho umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Binyuze mu bufasha yahawe n’umuterankunga we w’umunyarwanda ufite itorero rya gikirisitu ayobora muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Niringiyimana yashyikirijwe amafaranga ibihumbi 480frw byo kwishyurira abaturage 180 mituweli, nk’uko yari yabakoreye ubuvugizi kuri uwo muterankunga.

Niringiyimana avuga ko hari n’ibindi bikorwa ateganya kugeza ku baturage barimo urubyiruko yakoresheje mu kwagura no gutunganya neza umuhanda yabakoreye, rugera ku 160 aho ruzafashwa mu guhanga imirimo binyuze mu myuga iciriritse n’ubworozi.

Agira ati, “Abo Banyarwanda ba Diaspora yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika banyemereye ko bazamfasha guhangira imirimo urubyiruko nakoresheje 160 mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga yo kogosha, no gutunganya imisatsi”.

Hari kandi n’abasaga 200 bo mu itorero rya ADEPR yakoresheje mu kwagura umuhanda we na bo bazagezwaho ibyo bikorwa bibafasha kwiteza imbere byose bizakorwa ku bufatanye bwa Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Amerika, bakazanamufasha kwegereza amazi n’amashanyarazi abaturage.

Agira ati, “Bananyemereye kwegereza amashanyarazi n’amazi abaturage. Bansabye gufotora nkaboherereza aho amashanyarazi n’amazi bizanyura hanyuma abaturage bakazabasha guca ukubiri n’ibiziba n’ibishanga bavomaga bikabatera indwara”.

Abahawe Mituweli bashima ubwitange bwa Niringiyimana

Abaturage bo mu Murenge wa Murambi bahawe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bishimiye iyo nkunga kuko nta bushobozi bari bafite bwo kwiyishyurira.

Uwamukuza Marcellin w’imyaka 34 wubatse ufite umugore n’abana babiri avuga ko yari yarabuze akazi yakuraho amafaranga yo kwishyura Mituweli kandi akaba asanga ari igikorwa cy’indashyikirwa gikwiye no kubera abandi urugero.

Agira ati, “Uyu mwana azi imibereho yacu, yatugejeje kuri byinshi birimo n’umuhanda, adukorera ubuvugizi buzatuma ubuzima bwacu burushaho kugenda neza, nanjye mwigiraho kwitanga no gukorana umurava no gukunda abandi mparanira inyungu za bose”.

Nyiransabimana Pelagie wubatse ufite umugabo n’abana batatu na we wishyuriwe Mituweli avuga ko yishimiye kuba abonye uko yishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza kuko ubushobozi bugenda buba buke ugereranyije n’ibyo yinjiza biva mu buhinzi akora.

Agira ati, “Nishyuriraga abantu batanu, ushobora kumara umwaka utarayabona, isomo dukuramo ni ukuba hafi bagenzi bacu yenda natwe twabafasha nko kunoza imirire kuko twatangiye kububakira uturima tw’igikoni”.

Abo Niringiyimana yakoresheje mu kwagura umuhanda we agiye no kubagezaho ibikorwa remezo n'indi mishinga y'iterambere
Abo Niringiyimana yakoresheje mu kwagura umuhanda we agiye no kubagezaho ibikorwa remezo n’indi mishinga y’iterambere

Rosine Rutabera, Intumwa ya Tugirimana François Xavier watanze ayo mafaranga yo kwishyurira abaturage Mituweli, avuga ko hari ubundi bufasha buzahabwa Niringiyimana kuko ibikorwa bye bishyira imbere Ubunyarwanda.

Agira ati, “Tuzakomeza kumufasha afite umutima n’ishyaka ashaka ko na bagenzi be babikora turifuza ko n’urubyiruko rw’iwabo rwamwigiraho kuko ubukoranabushake bwe bwatumye abasha gutera intambwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, Uwimana Phanuel, avuga ko Niringiyimana afatiye runini umurenge mu bikorwa by’ubwitange no gukorana ubushake.

Agira ati, “Ibikorwa bye byatangiye gukangura abaturage bacu, uwaduha benshi bakamera nka we byarushaho kuba byiza, turamwifashisha mu bukangurambaga kandi hari n’abandi batangiye gukora ibikorwa nk’ibyo byo gukora imihanda no gufasha abandi baturage”.

Uyu muyobozi asaba abahawe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ko bagira umwete wo gukora bakiteza imbere kugira ngo ikindi gihe bazibonere uwo musanzu, babe banafasha n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu musore afite ibikorwa byihariye kbs byokureba aho igihugu kijya bwo kugira ubumuntu no kutikunda inyungu zikajya mugukunda igihugu

Kanye yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Uyu umwana yarantunguye cyane! Gusa urwanda rukeneye abantu nkaba! dushimiye n’abaterankunga be kubwitange bagira!

Real Ramadhan yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka