Nigeria: Ntibavuga rumwe ku kuzana abaganga bo mu Bushinwa

Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.

Guverinoma ya Nigeria ivuga ko ishaka kuzana abaganga bo mu Bushinwa ngo batange umusanzu mu guhashya Coronavirus muri Nigeria (Ifoto: Internet)
Guverinoma ya Nigeria ivuga ko ishaka kuzana abaganga bo mu Bushinwa ngo batange umusanzu mu guhashya Coronavirus muri Nigeria (Ifoto: Internet)

Iri huriro mu ibaruwa ryandikiye Guverinoma, bayibwiye ko icyo gitekerezo kigayitse cyane ndetse batiyumvisha uburyo Leta yaha akazi abaganga baturutse hanze y’igihugu kandi yirengagije umubare munini w’abaganga b’abanyagihugu bicaye nta kazi bafite, rikavuga ko ari bo Leta yagakwiye guheraho mu gutanga akazi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga, Francis Ohanyido, mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati: “Ntabwo wakwihutira kuzana abaganga b’Abashinwa mu gihugu cyacu wirengagije abize ubuganga b’abashomeri birirwa mu rugo ntacyo gukora, ikindi ni uko aba Bashinwa batamenyereye umuco w’abanyagihugu bacu ndetse hari inzitizi z’uko abaganga batamenyereye gukorera muri Nigeria, twabyamaganye rwose.”

Ku wa Gatatandu tariki 04 Mata 2020 nibwo Guverinoma yatangaje ko abaganga b’Abashinwa batumiwe kuza gusangiza Abanya-Nigeria ubumenyi n’ubunararibonye bw’uburyo babashije kurwanya no guhashya icyorezo cya Coronavirus bakagicogoza ku butaka bw’u Bushinwa.

Bamwe mu baganga bo muri Nigeria bo ntibumva impamvu abaganga bo mu Bushinwa baza guhabwa akazi muri Nigeria kandi na ho hari abaganga b'abashomeri (ifoto: Esabod)
Bamwe mu baganga bo muri Nigeria bo ntibumva impamvu abaganga bo mu Bushinwa baza guhabwa akazi muri Nigeria kandi na ho hari abaganga b’abashomeri (ifoto: Esabod)

Muri Nigeria, abantu 232 ni bo bamaze kwandura icyorezo COVID-19 mu gihe kimaze guhitana abantu 5, bikavugwa ko abandi 33 babashije gukira iyi ndwara.

Ibikorwa byose by’ubucuruzi, iby’ingendo zo mu kirere no ku butaka byarahagaritswe abantu bategekwa kuguma mu ngo mu mijyi ibiri ikomeye; ari yo umurwa mukuru Abuja n’umujyi ukomeye w’ubucuruzi wa Lagos.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka