Ni ryari bavuga ko umuntu yakize COVID-19 ?

Icyorezo COVID-19 cyugarije isi guhera mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019 gikomeje guhitana abantu ku isi ndetse n’umubare w’abacyandura ugenda winyongera mu bihugu bitandukanye.

Imibare yatangajwe ku wa kane tariki 19 Werurwe 2020 yagaragazaga ko habaruwe abamaze guhitanwa nayo bagera hafi ku bihumbi icyenda na magana ane (9.400).

Nubwo hari umubare munini w’abahitanwa n’iki cyorezo, abayirwaye bangana na 80% barakira.

Aho iki cyorezo cyageze ku isi, buri munsi batangaza umubare w’abantu bashya banduye, ariko ni gake cyane batangaza umubare w’abakize. Urugero nko muri Ontario ho muri Canada batangaje umuntu wa mbere wafashwe na coronavirus ku itariki ya 25 Mutarama, wari uturutse muri Wuhan mu Bushinwa, bitangazwa ko yakize ku itariki ya 20 Gashyantare. Ikindi mu bantu 59 batangajwe ko banduye coronavirus muri Ontario muri Canada, kugeza ubu batanu gusa ni bo byemejwe ko bakize nk’uko byatangajwe na Radio-Canada.

Ese ni ryari byemezwa ko umuntu yakize Covid-19 ?

Iki kinyamakuru kigaragaza ibyiciro 4 by’ingenzi iki cyorezo kigaragaramo:

Icyiciro cya mbere bita Incubation (ni igihe kiri hagati yo kwandura no kugaragaza ibimenyetso bya mbere by’indwara), icya kabiri ni ukugaragaza ibimenyetso nyirizina, icya 3 ni ukuvurwa no gukira, icya nyuma ni igihe virus iba yashize neza mu mubiri.

Impamvu rero bigoye kugena igihe cyo gukira, ni uko igihe cy’ibi byiciro byose uko ari bine, n’ubukana bwabyo, giterwa n’umuntu ku wundi, bityo bikaba bitoroshye kumenya igihe kiri hagati y’icyiro cya mbere cyo kwandura, n’icya nyuma cyo gukira burundu. Ikindi abantu bakwiye kuzirikana ni uko gukira ibimenyetso (umuriro, inkorora, kunanirwa guhumeka), bidasobanura ko virus yashize mu mubiri.

Kugira ngo byemezwe ko Coronavirus yashize mu mubiri ni uko umuntu asuzumwa inshuro ebyiri hagati y’ikizami n’ikindi hagacamo amasaha 24, ibisubizo byombi bikagaragaza ko ntayikirimo.

Umwe mu banduye Coronavirus muri Canada witwa Sandra Le Flohic-Boutillier, mu buhamya yatangarije France2, nyuma y’igihe cy’ukwezi yari amaze arwaye, avuga urugendo rwe rw’ubu burwayi we n’umugabo we banyuzemo.

Atangira avuga ko we n’umugabo we ubu barimo kugerageza gusohoka bakagera hanze, bambaye udupfukamunwa. Avuga ko ubu arimo kwita ku mugabo we na we waje kwandura iki cyorezo iminsi 10 nyuma ye.

Avuga ko ibimenyetso bagaragaje bidafite ubukana bungana. Avuga ko umugabo we yacitse intege akagira ibitotsi byinshi, umuriro mwinshi ndetse no guteshaguzwa, mu gihe uyu mugore we yabanje gucika intege, nyuma y’iminsi 15 atangira kuba aribwo agira umuriro n’inkorora.

Uyu mugore yemeza ko basuzumwe nyuma yo kwiheza no kwishyira mu kato, bagasanga nta virus ikiri mu maraso yabo, gusa ngo bombi baribaza niba bashobora kongera kwandura cyangwa niba imibiri yabo yaramaze kubaka ubudahangarwa kuri coronavirus.

Ese umuntu wakize coronavirus yakongera kuyandura?

Ubu bwoko bw’iyi virus buracyari bushya kuko bwabonetse neza mu mezi atatu ashize, haracyakorwa ubushakashatsi bwinshi kuri yo.

Ariko mu bisanzwe ku zindi virus zo mu bwoko bw’iyi COVID-19 zitwa coronavirus, bisaba ko umubiri ukora ubwirinzi bwawo kuri iyo virus ngo itongera gufata uwigeze kuyirwara.

Nubwo abarwaye iyitwa Sars byagiye biboneka ko itongera kubafata, kuri iyi COVID-19 ntabwo abahanga baremeza niba umubiri yagezemo igapfa, ubasha gukora ubwirinzi butuma itazongera kuwinjiramo. Bityo, igihe wayirwara ukayikira ni byiza ko wakomeza ukirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka