Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko bishimishije kubona ibihugu bitandukanye bya Afurika bimaze kugeramo inkingo z’icyorezo cya COVID-19 kimaze iminsi gihangayikishije isi.

Yavuze ko izi nkingo zari zimaze igihe kirekire zitegerejwe, ndetse imyiteguro yo kuzakira ikaba yari imaze igihe yarateguwe, ariko kandi ikaba ikomeje.

Perezida wa Repubulika yavuze ko muri rusange izi nkingo zikenewe ku bantu bose kurusha uko bamwe batekereza ko bazikeneye kurusha abandi. Ibi kandi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakunze kubigarukaho mu minsi ishize, agaragaza ko ibihugu bikize bidakwiye kwiharira inkingo, ahubwo ko n’ibihugu bidafite ubukungu buhambaye bikwiye guhabwa kuri izo nkingo kuko zikenewe n’abantu bose muri rusange ku buryo bwihutirwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimye gahunda ya COVAX yashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga, kuko intego y’iyo gahunda yo gufasha ibihugu bidafite amikoro ahambaye kubona urukingo irimo kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka