Ngororero: Nyuma y’imyaka 19 atava mu rugo, yabonye igare ryatumye agera ahagaragara
Ntaganzwa Faustin w’imyaka 61 y’amavuko akaba yaracitse akaguru n’akandi kakaba kadakora ndetse n’amaboko yombi ntakore, arashimira ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwamuhaye igare agenderamo nyuma y’imyaka 19 yari amaze atava mu nzu.

Ubwo twamusangaga ku gicumbi cy’akarere ka Ngororero mu gitondo cya tariki 05/04/2013, Ntaganzwa n’ibyishimo byinshi yagize ati:”Ubu ndishimye cyane kuko niboneye Meya n’abandi bayobozi badutekerezaho umunsi ku munsi bakaba baranampaye iri gare ari naryo ryanshoboje kugera hano”.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko umukozi ushinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga asuye uyu musaza iwe mu rugo akamugezaho icyifuzo cy’uko akeneye igare byibura ryajya rimugeza ahagaragara akanareba imisozi bikamumara irungu, nawe akageza icyifuzo cye ku buyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’akarere yadutangarije ko yashimishijwe no kubona Ntaganzwa yizanye ku kicaro cy’akarere kandi atavaga mu nzu, maze amushima ubwo butwari ndetse anavuga ko akarere kazakomeza kumuba hafi ndetse no kumufasha binyuze no mu zindi gahunda z’iterambere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe nifuzako mwazakora ubushakashitsi kubinjyanye nabarozi (ABAROZI) nasanze nabo badindiza Igihugu ndashaka kuvuga ko hari abantu benshi basubizwinyuma nabarozi URUGERO: IBAROZI BICA ABANTU BENSHI UDAPFUSHIJE AMARIRA AMAFARANGA MUKUVUZA UWAROZWE BIGATUMA WAWUNDI WIRIRWA YIRUKA NGO ARIKUVUZA UDUFARANGA TWAMUTEJE IMBERE AKATUMARIRA MUBAPFUMU. NDABINGINZE MUZAGERAGEZE MURAKOZE
ni byiza kwita ku babana n’ubumuga.