Ngororero: Ikigo nderabuzima cya Kageyo cyakerewe gutangira kwakira abarwayi kubera kutagira amazi
Mu gihe inyubako z’ikigo nderabuzima cya Kageyo kiri mu karere ka Ngororero zimaze amezi zaruzuye ndetse n’ibikoresho bikaba byaraguzwe , ubu kubura amazi meza nibyo byakereje gutangira kwakira abarwayi.
Nubwo abatuye muri uwo murenge bari baratangiye kwiruhutsa bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo ndende bakora bajya kwivuza mu yindi mirenge ihana imbibe n’uwa Kageyo, ubu ukwibaza kongeye kuba kose nyuma yuko babonye inyubako gusa.
Iki kibazo kizwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ndetse n’Inama Njyanama yako, aho bavuga ko umuti urimo kuvugutwa kugira ngo abaturage bivurize hafi.
Bivugwa ko amazi agiye gushakirwa mu masoko ari mu misozi iri muri uwo murenge, ariko bigasa n’ibyumvikana ko iyo mirimo ishobora kuzatinda maze inyubako nazo ntizikoreshwe vuba kuko zitazakora amazi atabonetse nkuko tubikesha umwe mu bakurikira iby’iyubakwa ry’icyo kigo nderabuzima.
Ikibazo cy’amazi make cyangwa adahari kiravugwa henshi mu karere ka Ngoroero kuburyo kibangamiye ibikorwa by’isuku n’ubuzima muri rusange, gusa iyo urebye usanga ibikorwa remezo by’amazi bikomeza gukorwa mu mirenge igize aka karere, ariko bikavugwa ko amazi aboneka yo ari make.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|