Ngororero: Bagiye kwifashisha itegeko kugira ngo abaturage bitabire mitiweli

Nubwo mu kwezi kwa Kanama, abayobozi b’akarere ka Ngororero bagiye mu mirenge gushishikariza abaturage kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, aka karere karacyari mu myanya y’inyuma mu kwitabira iki gikorwa.

Icyo gihe hafashwe ingamba ko kugeza kuwa 15 nzeri, buri murenge wagombaga kuba ugeze byibura kuri 80% by’ubwitabire ariko ubu akarere kari ku kigereranyo cya 19%. Ngororero iri ku mwanya wa 29 mu turere tw’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’imirenge ndetse n’abakozi b’ubwisungane mu kwivuza bafashe icyemezo cyo gutangira kwifashisha itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza.

Bafashe ingamba zo gukoresha ibyo itegeko riteganya ngo abaturage bitabire ubwisungane mu kwivuza.
Bafashe ingamba zo gukoresha ibyo itegeko riteganya ngo abaturage bitabire ubwisungane mu kwivuza.

Ingingo ya 60 y’ itegeko n° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza, iteganya ibihano aho ivuga ngo; azahanishwa izahabu iri hagati y’amafaranga 5000 n’ibihumbi 10, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bafashwa na Leta udafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Ikomeza kandi ivuga ngo; azahanishwa igifungo kuva ku minsi 7 kugeza ku minsi 90, n’izahabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200, umuntu wese ugandisha abandi, ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza vuangwa kimwe muri ibyo.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Ngororero bo basanga bitoroshye kuko akenshi abaturage bitwaza ko bakennye ndetse hakaba hari benshi batazi ko hari itegeko rigenda ubwisungane mu kwivuza.

Ngo hari n’abari mu nzego z’ubuyobozi nko muri za nyjyanama z’imirenge n’utugari batazi iryo tegeko bityo bakanga ko abakozi b’imirenge bashinzwe icyo gikorwa bakoresha ayo mategeko.

Umuyobozi w'akarere yakoze ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza mu murenge wa Sovu.
Umuyobozi w’akarere yakoze ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza mu murenge wa Sovu.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, avuga ko bagiye kumanika zimwe mu ngingo ziryo tegeko ahantu hahurira abantu benshi maze bakazisoma.

Ikindi ni uko asanga nta mafaranga menshi akwiye gushyirwa mu bukangurambaga kuko abaturage bagombye kuba babizi, ahubwo azaboneka akazajya akoreshwa mu kwishyurira abatishoboye.

Abafite aho bahuriye n’igikorwa cy’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere bihaye gahunda y’uko tariki 10/11/2012, buri murenge uzaba umaze kugera kuri 80%.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka