Ngororero: Abayobozi bariye imisanzu ya mitiweli bagiye gukurikiranwa

Ubugenzuzi bw’imari ya Leta mu karere ka Ngororero bugaragaza ko amafaranga miliyoni abyiri n’ibihumbi 400 yatanzwe n’abaturage mu bwisungane mu kwivuza yarigishijwe n’abayakiriye biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze.

Nk’uko urutonde rwabagaragaweho ubwo bujura rubigaragaza, abenshi ni abakuru b’imidugudu ndetse na bamwe mu bayobozi b’utugali, babarizwa mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Gedeon Ruboneza, avuga ko batazihanganira ko abaturage batavurwa kandi baratanze amafaranga yabo, bityo nyuma y’uko ibimenyetso bibibashinja byamaze kugaragara bakaba bagiye kwishyuzwa ayo mafaranga ndetse byaba ngombwa hakitabazwa inkiko.

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere ikomeje kugaragara ko ikiri ku kigereranyo cyo hasi kandi abagana amavuriro n’ibitaro banenga serivisi bahabwa mu gihe abazibaha bo bavuga ko ikibazo giterwa no kutishyurwa neza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka