Abaturage bababonye bazanwa mu ngobyi bakagezwa ku biro by’Umurenge wa Muhororo, bavuga ko bari bataye ubwenge ku buryo umwe muri bo bari bamuzirikiye mu ngobyi gakondo, kubera ko babonaga asa n’uwagize ikibazo cyo mu mutwe.
Umuturage wabonye abo bantu bazanwa ku Murenge wa Muhororo yavuze ko yabiboneye bahagera, abarembye ari babiri muri abo batanu, ariko ko abari babahetse bavuze ko byatewe n’umuti banyoye bahawe n’umuvuzi gakondo, mu gikorwa cyo gushakisha umuntu wabibye amafaranga.
Yagize ati, “Bahabagejeje mpari, umusore umwe bamuzirikiye mu ngobyi ya Kinyarwanda, undi mukecuru na we arembye, wabonaga mu mutwe wabo bitameze neza. Ngo bazanye umuganga gakondo ngo abahe umuti wo kuvumbura uwabibye amafaranga ibihumbi 350Frw, bamaze kuwunywa baba ari bo bata umutwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo JMV, avuga ko atiriwe ku biro by’Umurenge kuko yakoreye hanze yawo, ariko ko yamenye ko abo bantu bageze ku Murenge bazanywe ngo boherezwe ku bitaro bakurikiranwe.
Avuga ko ibyo kuba barozwe cyangwa banyoye imiti gakondo atabihamya, kuko byakwemezwa n’abaganga, ari na yo mpamvu bahise bahamagarizwa imbangukiragutabara ngo bajyanwe kwa muganga.
Agira ati “Ni abo mu Kagari ka Mubuga, ariko batwawe n’imbangukiragutabara, bahageze mu kanya gashize imvura igwa, turaza kubaza ibindi tumenye icyabaye. Ntabwo baje ku Murenge ahubwo bagiye ku kigo cy’ubuvuzi bw’ibanze, bahabwa icyemezo (transfer), yo kujyanwa ku bitaro bya Muhororo, ntabwo twamenya niba banyweye iyo miti kuko na bo bararwaye ntacyo batubwira”.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo JMV, yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti gakondo ahubwo ababwira ko bakwiye kujya bagana inzego z’ubuvuzi zikabafasha, naho ku byo kuraguza bashaka gufata umujura, akabasaba kutabyishoramo kuko hari inzego zabugenewe zikurikirana ibyaha.
Yagize ati, “Imiti gakondo ntabwo ari yo yafasha abaturage gufata abajura kuko hariho uburyo bwizewe bwo gukurikirana ibyaha hatanzwe ibirego mu bugenzacyaha, n’izindi nzego z’ubuyobozi. Kwirukira mu bavuzi gakondo ntabwo ari byo twabagiraho inama kuko hari inzego zizewe zibishinzwe”.
Kigali Today yavuganye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhororo, atangaza ko mu mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023 aribwo barimo bakira abo bantu.
Inkuru bijyanye:
Ngororero: Yabahaye umuti ubasinziriza ababeshya kubagaruriza amafaranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|