Uwimbabazi utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma yahawe ihene zikamwa litiro ebyiri ku munsi n’umushinga Global Fund.
Abisobanura muri aya magambo: “Iyi hene nayihawe narazahaye ndetse n’abana banjye barananutse kubera imibereho mibi, imaze kuhagera natangiye kunywa amata yayo kuko bari batubwiye ko agira vitamine nyinshi maze nyuma y’igihe gito arijye ari n’abana turatohagiye.”
Uretse kuba izi hene zaramufashije kubona amata zinamufasha kubona amafaranga kuko ihene afite ishobora kubyara kabili mu mwaka kandi umwana w’ihene awugurisha amafaranga ibihumbi 150.
Uyu mugore w’umupfakazi urera abana batatu kandi avuga ko izi hene zimufasha kubona umusaruro mwiza kuko zimuha ifumbire agafumbira insina.
Uzamukunda Slyvie, umujyanama w’ubuzima (umuherekeza) wa Uwimbabazi asobanura ko nyuma yuko Uwimbabazi aboneye iriya hene akanahindura imyumvire akemera kunwa amata y’ihene byamugiriye akamaro kanini cyane.
Ishyirahamwe ry’abana n’ubwandu bwa SIDA bo mu murenge wa Murama bahawe ihene zitanga umukamo zigera ku 135 kugeza ubu zigeze kuri 270 nyuma yo kubyara.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|