Ngoma: Imiti igabanya ubukana bwa SIDA igurishwa magendu

Mu karere ka Ngoma haravugwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko bakajya kuyinywera mu ngo iwabo, ndetse bamwe bakayigurisha n’abavura magendu bayiha abarwaye izindi ndwara.

Ubu bucuruzi bw’iyi miti busa naho butaramenyekana kuko bugirwa ibanga rikomeye. Iyo uganiriye na bamwe mu batuye agace k’ibyaro bakubwira ko bukorwa ahatari hake kuko bajya bagura iyi miti igihe barwaye dore ko bababwira ko iyi miti ivura indwara zose.

Umugore umwe utashatse ko dutangaza amazina ye ariko akaba afite umugabo ufata iyi miti yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko kimwe mu gituma umugabo we azahara ari uko imiti igabanya ubukana bwa SIDA bamuha ayigurishaho aho kuyinywa yose.

Uyu mugore ati “Nabonaga umugabo wanjye atoroherwa nk’abandi bamwe nzi, nza kumukurikirana neza ambwira ko mu miti bamuha hari iyo agurisha amafaranga menshi, we akanywa isigaye.” Ngo iyi miti basigaye bayita bagitirimu (bactrim) ivura indwara zose.

Uwo mugore utuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma avuga ko bamwe mu baturanyi be bemeza ko abagiye kwa magendu bababwira ko babaha bagitirimu ivura indwara zose. Agira ati “Umugabo wanjye yambwiraga ko bayigurisha simenye impamvu hari abayigura kandi nzi ko itangirwa ubuntu.

Nyuma naje kubaza bamwira ko ba magendu bayigurisha kuko ngo ivura indwara zose nk’umugongo, umusonga, uburemba bityo abantu bakitabira kuyigura.”
Ntawamenya ikigereranyo cy’abagurisha iyi miti ngo avuge ko ari benshi cyangwa bake.

Uyu mugore aravuga ko umugabo we yamuhishe uwo ayigurishaho, gusa ngo yamubwiye ko bikorwa n’abatari bake, ba magendu bakaba bishyura agapaki kamwe k’imiti amafaranga ari hagati ya 1000 na 2000.

Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima avuga ko ubusanzwe imiti igabanya ubukana umurwayi umwe ahabwa mu kwezi iba yaguzwe na Leta y’u Rwanda ku mafaranga akabakaba ibihumbi 25.

Ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima avuga ko gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA utayandikiwe na muganga ubifitiye uburenganzira bigira ingaruka mbi zikomeye ku buzima bw’umuntu uwo ari we wese.

Muganga Nsanzimana ati “Imiti igabanya ubukana bwa SIDA ni imiti ikaze cyane. Kuyinywa ku mpamvu izo arizo zose utayandikiwe na muganga ngo anagukurikirane ni bibi cyane kandi byateza ibibazo byazagorana kuvurwa. Ndetse n’uwagera ubwo ayandikirwa na muganga ishobora kutamuvura igihe yaba yarigeze ayifata atabikwiye.”

Umushinga witwa Inshuti mu buzima (Partners in Health) watangije gahunda y’uko abajyanama b’ubuzima bajya bafasha abahabwa imiti igabanya ubukana bakayibahera iwabo mu ngo buri munsi kandi bakayinywa babareba.

Mu karere ka Ngoma, ababana n’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana bakajya kuyinywera mu rugo; nk’uko byemezwa n’umukozi ishinzwe pharmacy y’akarere ka Ngoma, Rutaganda Fiacre ariko avuga ko ikibazo cyo kuyigurisha ntacyo bari bazi.

Rutaganda ati “Iyo umurwayi yijyanye ku bushake bwe mu ihuriro ry’ababana n’ubwandu bwa SIDA, akaza gufata imiti biduha icyizere ko ashaka kurengera ubuzima bwe. Twe twashishikariraga gusa kumuba hafi, tukanamusobanurira uburyo ayifata no guhita abitumenyesha igihe yaba imugizeho ingaruka yumva zidasanzwe. Kuba bahindukira bakayigurisha ntitwari tubizi, tugiye kubikurikirana.”

Muganga Sabin Nsanzimana we aravuga ko bibujijwe kugurisha imiti igabanya ubukana, haba ku barwayi bayihawe cyangwa abaganga bayitanga. Ngo uwamenya ukora ibyo wese yamushyikiriza inzego z’ubuzima cyangwa izishinzwe umutekano agakurikiranwa.

Jean Claude Gakwaya na Jean d’Amour Ahishakiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka