Ibyo bikoresho birimo iby’umuziki, imipira yo gukina , televiziyo, imashini itanga umuriro, laptop, intebe zo gushyira muri salle n’indangururamajwi ebyiri byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu.
Nkuko byasobanuwe na Murangira Aline, umukozi mu Mbuto Foundation, ngo ibyo bikoresho byahawe urubyiruko rwo muri uyu murenge wa Mugesera mu rwego rwo kurufasha gukora ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya SIDA binyuze mu myidagaduro no mu bitaramo hifashishwa ibyo bikoresho bahawe.

Uyu mukozi akomeza avuga ko bitewe nuburyo ibyo bikoresho uru rubyiruko ruzabibyaza umusaruro hari gahunda yo gukomeza gukorana narwo mu buryo buhoraho nkuko uyu muryango wabitangije mu turere tumwe na tumwe two mu Rwanda.
Yagize ati “Kugera ubu hari uturere tugera kuri dutatu dukorana natwo muri iyi gahunda y’urubyiruko, dukorana kuburyo buhoraho bityo rero na hano tubonye bafite ubushake twakorana nabo mu buryo noneho bwimbitse butari inkunga nkiyi itangwa gusa”.
Uyobozi w’akarere ka Ngoma wungirirje ushinzwe imari n’ ubukungu, Mupenzi Georde, yashimye abatuye uyu murenge uruhare rwabo rwo kubaka inzu izajya ikorerwamo n’uru rubyiruko maze abashishikariza kuzafata neza ibyo bikoresho bahawe.

Yagize ati “Banyamugesera uyu ni umwanya wo kugirango mwishimire igikorwa cyo kubaka salle nk’iyi mwikoreye. Murabibona ko bibahesheje amahirwe yo kubona ikigo nk’iki cy’urubyiruko iwanyu. Ibi bikoresho muhawe mubifate neza mubibyaze umusaruro.”
Urubyiruko rwari ruteraniye kuri salle ahabereye ibirori byo kwakira iyi nkunga, rwagaragaje ko narwo rutazatinda kubyaza umusaruro ibyo bikoresho, aho rwagaragazaga impano zarwo mu buhanzi baririmba indirimbo zitanga ubutumwa mu kurwanya SIDA.

Nkuko byatangajwe n’umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Mbituyimana Aimable, ngo buri umwaka abantu bangana n’ibihumbi 10 bandura agakoko gatera SIDA nkuko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|