Kugira ngo haboneke isuku ikenewe kwa muganga, iki kigo gikoresha amafaranga menshi kugura amazi n’abajya kuyavoma mu misozi nko muri 5 km ahitwa Musenyi. Ijerekani y’amazi igura amafaranga 250; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Mutenderi.
Uretse amazi akoreshwa mu bikorwa byo kuvura, abarwaje abarwayi barirwariza. Abashoboye kwigurira barayagura abatabishoboye bakajya kwivomera. Ibi bigira ingaruka kuko hari igihe umurwaza asiga umuryayi wenyine igihe kinini yagiye kuvoma.
Umuturage umwe wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko ubu kurwaza umuntu kwa muganga ari ikibazo gikomeye kuko bigorana cyane ariko muri iki gihe cy’imvura ikibazo gisa naho cyagabanutse kuko hari ibigega by’amazi; nk’uko abyemeza.

Iki kibazo cy’amazi cyatewe n’umuyoboro w’amazi wa Kagoma -Matongo wangiritse ukaba umaze imyaka itatu utagikora.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko ikibazo cy’amazi mu mirenge ya Mutenderi na Kazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana ko kigiye gukemuka mu bihe bya vuba; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George.
Yagize ati “Hari habaye ikibazo cy’impombo abaturage bagiye bamena bahinga ndetse na moteri yari yarapfuye none ubu yajyanwe i Kigali gukorwa; ntago bizarenza ukwezi kumwe n’igice amazi batayabonye.”
Kuva uyu muyoboro w’amazi wakwubakwa mu 1980 wakomeje kugira ibibazo ku buryo ubu weguriwe abikorera ku giti cyabo; nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bubitangaza.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|