Ngoma: Abarwaza n’abakozi b’ibitaro bahejejwe hanze amasaha abiri kubera gukererwa

Bamwe mu barwaza barwarije kubitaro bikuru bya Kibungo n’abakozi b’ibitaro bari bakererewe akazi kuri uyu wa Kane 20/12/2012 bahejejwe hanze y’ ibitaro amasaha abili kubera gukererwa amasaha yagenwe n’ibitaro.

Aba barwaza aho bari bahejewe inyuma y’ibitaro batangaje ko bababajwe n’abarwayi babo badafite kirwaza hari n’ abari bagiye gushakira abarwayi babo icyo bifuza.

Aba barwaza kandi ngo bakeka ko bazize imyanzuro ishobora kuba yari yafatiwe abakozi b’ ibitaro bakererwa, kuko ngo hari benshi mu bakozi bahejejwe inyuma kugera saa Tatu za mugitondo kuko bakererewe.

Uku kubuzwa kwinjira ngo ntikwari gusanzwe ku barwaza, keretse kubagemuye ubundi ngo nibo bagiraga amasaha babuzwa kwinjiramo.

Umwe mu barwaza wari wahejejwe inyuma y’ibitaro, yavuze ko bahangayikishijwe n’abarwayi babo barembye basize mu bitaro bari bonyine.

Yagize ati: ”Nkanjye nari mfite umurwayi urembye cyane wabazwe ngiye kumushakira icyayi none dore bampejeje hanze ubuse aramera ati rwose sinzi ikintu cyabaye uyumunsi rwose”.

Hari n’abakeka ko uyu mukwabu wo guheza abantu hanze wari ugamije guheza hanze abakozi b’ibitaro bakererwa akazi, kuko bawutangiye saa Moya zicyuzura kandi ari nacyo gihe akazi gatangirira.

Umwe mu bari bahejejwe hanze yagize ati: ”Ubundi abarwaza babarekaga kuko umurwaza ashobora kujya hanze gushaka akantu k’umurwayi igihe icyo ari cyose.Ubanza uyumunsi byatewe n’aba bakozi babo bashakaga kubuza kwinjira kuko bakererewe”.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr. William Namanya, yatangaje ko abo bantu bahejejwe hanze y’ibitaro kuko batubahirije amabwiriza yashyizweho agenga amasaha yo kwinjira mu bitaro.

Yagize ati; ”Hari amasaha twemerera abarwaza n’abaza gusura abarwayi kwinjira mubitaro,mugitondo tubaha kuva saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa Moya za mu gitondo, na saa Sita ndetse no ku mugoroba,umurwaza cyangwa undi uza gusura urengeje isaha yagenwe ntiyinjira”.

Abari baje kugemurira abarwayi na abamwe mu bakozi b’ibitaro bari bakererewe baje kwemererwa kwinjira mu masaha ya saa Tatu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka