Ngeruka: Abaturage bamaze kwegeranya arenga miliyoni yo kugura ingobyi y’abarwayi

Abaturage bo ku kigo nderabuzima cya Ngeruka mu karere ka Bugesera, bamaze kwegeranya amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 yo kureba uburyo bagura ingobyi y’abarwayi.

Iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko hari bamwe mu barwayi bagirira ibibazo kuri icyo kigo nderabuzima ariko bigasaba ko bajyanwa ku bitaro bikuru ariko hakaba kure; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima Hakizimana Janvier.

Yagize ati “hari umurwayi waje ku kigo nderabuzima yakubitswe bikabije bisaba ko ajyanwa ku bitaro bikuru hanyuma habura uburyo bwo kumujyana kuko hari mu masaha akuze ya ninjoro kandi ari ibirometero bigera kuri 30 kuva hano ujya i Nyamata ku bitaro bikuru, akaba yaraje kwitaba Imana ataragezwayo”.

Hakizimana Janvier, umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Ngeruka.
Hakizimana Janvier, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngeruka.

Hakizimana avuga ko buri rugo rwifashije rwatangaga amafaranga 1500 naho urutifashije rugatanga amafaranga 1000 cyangwa arenga gusa ngo ubushobozi bw’abaturage busa nubwarangiye kuko hari indi misanzu myinshi barimo gusabwa.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ngeruka arasaba uwaba afite ubushobozi kubatera inkunga bakabasha kubona ingobyi y’abarwayi kuko irakenewe cyane. Amafaranga akusanyijwe y’icyo gikorwa ashyirwa kuri konti yafunguwe muri SACCO Ngeruka.

Ngo ingobyi y’abarwayi ibonetse yabafasha cyane kuko hari ababyeyi n’abandi baza babagana bashaka kubagwa cyangwa se banashaka izindi serivise zidatangwa n’icyo kigo nderabuzima kandi kugera ku bitaro bikuru bya Nyamata bisaba kilometero 30.

Ababyeyi baje gukingiza abana ku ikigo nderabuzima cya Ngeruka.
Ababyeyi baje gukingiza abana ku ikigo nderabuzima cya Ngeruka.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ariwe ushinzwe gukurikirana ibigo nderabuzima byo mu karere ka Bugesera, Dogiteri Rutagengwa Alfred, avuga ko icyo kibazo bakigejejweho ariko nabo bakaba barakigejeje kuri minisiteri y’ubuzima kuko nabo ntacyo bagikoraho, bityo bakaba bategereje igisubizo.

Ati “turashima abo baturage ku bw’igiterezo cyiza bagize ariko turimo kuvugana n’abaturage bo mu murenge wa Kamabuye nawo baturanye nabo bagakora muri icyo gikorwa maze hakarebwa uburyo hagurwa ingobyi y’abarwayi ikazajya ikoreshwa n’ibyo bigo uko ari bibiri”.

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka cyafunguwe mu kwezi kwa 8/2010, kiganwa n’abaturage basagaho gato ibihumbi 30 mu gihe ibindi bigo byakira abaturage batarenga ibihumbi 13 buri mwaka.

Ikigo nderabuzi cya Ngeruka.
Ikigo nderabuzi cya Ngeruka.

Abagana icyo kigo baba baje kwivuza indwara zirimo malariya, indwara zo munda nk’inzoka ndetse n’indwara zo mubuhumekero.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka