NCPD irahamagarira ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, yahamagariye ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga kugira ngo bashobore koroherwa kubona serivisi z’ubuzima.

Hubatswe inzira ifasha abafite ubumuga kubasha kubona serivisi z'ubuvuzi
Hubatswe inzira ifasha abafite ubumuga kubasha kubona serivisi z’ubuvuzi

Ndayisaba yabitangaje nyuma y’uko ku Kigo Nderabuzima cya Byahi mu Karere ka Rubavu hubatswe inzira yorohereza abafite ubumuga kubona serivisi bahabwa muri icyo Kigo Nderabuzima.

Ni inzira yorohereza abafite ubumuga bwo kutabona hamwe n’abifashisha insimburangingo.

Ikigo Nderabuzima cya Byahi ni kimwe mu byakira abarwayi benshi mu Mujyi wa Gisenyi harimo n’abafite ubumuga, bakaba bari basanzwe bagorwa n’inzira ikoreshwa n’abafite ubumuga.

Abaganga bavuga ko bari bafite imbogamizi zo kuvugana n’abarwayi bafite ubumuga bwo kutavuga kandi batarahuguwe gukoresha ururimi rw’amarenga.

umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Emmanuel Ndayisaba, avugana na Kigali Today, yatangaje ko ibikorwa byo kubakira inzira abafite ubumuga ku bigo nderabuzima no ku bitaro ari gahunda NCPD yahagurukiye, kugira ngo abafite ubumuga boroherwe no kubona serivisi z’ubuzima.

Agira ati “Ibi ni umuhigo dufite mu korohereza abafite ubumuga kuko uretse kugorwa n’inzira banyuramo, basanzwe bafite ikibazo cyo kuvugana n’abaganga kuko ibigo by’ubuzima byinshi mu Rwanda bidafite abakozi bazi kuvugana n’abafite ubumuga, ubu turafasha ahubakwa inzira y’abafite ubumuga hagatangwa n’ubumenyi bufasha abaganga kuvugana n’umurwayi hakoreshejwe amarenga”.

Ndayisaba avuga ko iyi nzira idafasha abafite ubumuga gusa kuko ari inzira ifasha abafite intege nkeya.

Inzira z'abafite ubumuga zifasha n'abandi bantu bafite intege nke
Inzira z’abafite ubumuga zifasha n’abandi bantu bafite intege nke

Ati “Ababyeyi batwite badashobora kurira ingazi, abafite intege nkeya n’abana boroherezwa n’inzira z’abafite ubumuga kuko ziba zoroshye”.

Ubu mu Rwanda ibigo by’amavuriro 18 ni byo bifite inzira yorohereza abafite ubumuga, NCDP ikaba itangaza ko ifite umuhigo ko muri 2024 mu bigo nderabuzima 504, n’ibitaro 42 mu gihugu bigomba kuba bifite inzira zorohereza abafite ubumuga.

Mu Karere ka Rubavu, mu bigo nderabuzima 15, ibigo nderabuzima bibiri ni byo bifite inzira zorohereza abafite ubumuga, kandi ubuyobozi bw’akarere bukwiye gushyira izi nzira no ku bindi bigo nderabuzima no guhugura abaganga kuvugana n’abafite ubumuga.

Uretse kuba abafite ubumuga barimo gukorerwa ubuvugizi butuma babona inzira ziborohereza, Ndayisaba avuga ko hari izindi mbogamizi zibangamiye abafite ubumuga, zirimo kutoroherezwa mu kwivuza, kwiga no kubona imirimo.

Agira ati “Turacyafite imbogamizi muri serivisi z’ubuzima, nubwo dutekereza ko inzira zorohereza abafite ubumuga zizubakwa, abafite ubumuga baracyagowe no kubona serivisi z’ubuzima kuko indwara zabo zitishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza kandi benshi bafite ubushobozi budahagije”.

Ndayisaba akomeza agira ati “Urebye nko kubona insimburangingo ntibyishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza, kandi ntabundi bwisungane bafite, ibi bikongerwaho kuba izi serivisi zitangirwa ku bigo bike mu Rwanda”.

Ndayisaba avuga ko inyubako z’amashuri mu Rwanda harimo izitorohereza abafite ubumuga, indi mbogamizi ikomeye ikaba ababyeyi bakibangamira abana bafite ubumuga ntibajye ku ishuri, kimwe n’abarezi badafite ubumenyi mu kwigisha abafite ubumuga no kubafasha.

Ati “Abafite ubumuga bagorwa no kubona akazi, abakoresha benshi ntibizera ko abafite ubumuga bafite ubushobozi mu kazi, ahandi ababonye akazi ntiboroherezwa kubona ibikoresho biborohereza mu kazi.

Turifuza ko abafite ubumuga bahabwa serivisi nk’abandi, bakoroherezwa kubona ubumenyi no gukora inshingano zabo igihe babonye akazi”.

Mu Rwanda abafite ubumuga baracyafite imbogamizi mu kubona amakuru aho radiyo na televisiyo nyinshi zidafite abasemurira abafite ubumuga, bigatuma bakomeza kugira ihezwa mu kubona amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka