Musanze: ‘One Love’ bishyuriye abarwayi bari barabuze ubwishyu
Bamwe mu bamaze igihe barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri baravuga ko batangiye kugarura icyizere cyo gukira indwara bamaranye igihe kirekire, nyuma y’uko bafashijwe kwishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi bari barabuze uko bishyura kubera ubukene.

Mukeshimana Leonille, wafashijwe kwishyura amafaranga y’ibitaro yagize ati “Maze umwaka ndwariye hano mu bitaro bya Ruhengeri, naje kwivuza igufa ry’akaguru ryacitse. Kubera ko mba njyenyine, amafaranga banciye yose ni ibihumbi 250, yari menshi narayabuze sinabona n’uyanguriza.
Nahoranaga ikiniga n’ubwoba bwo kuba nzafungirwa muri ibi bitaro kubera uwo mwenda ungana gutyo; nishimiye kuba ngaruye icyizere cyo kugira ubuzima kubera aba bagiraneza banyishyuriye uwo mwenda”.
Abantu 80 bagize itsinda ryitwa ‘One Love’ ryo mu Karere ka Musanze, ni bo bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi ku barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bari barabuze ubushobozi.
Mu baharwariye kandi barimo n’abahawe imyambaro ku bakuru n’abana bato, banahabwa amafunguro n’ibikoresho by’isuku.
Umwe mu babyeyi twasanze amaze igihe arwarije umwana muri ibi bitaro yagize ati “Maze igihe kinini mvuza umwana yaba muri CHUK no muri ibi bitaro, nta kwezi gushira ntahawe ibitaro. Ibintu byanshizeho nsigarira aho nta kenda ko kwambara ngira.

N’agatenge kamwe nsigaranye na ko kashaje ni ko nifashishaga mu gusasa ku gitanda iyo twahawe ibitaro, none nishimiye ko bampaye igitenge cyo kwambara kandi gishya, bigiye kumfasha kujya ngenda ntikandagira, ntafite ipfunwe ryo kuba nambaye ubusa”.
Uwimana Joselyne, ukuriye itsinda One Love, avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Hari abantu benshi bari mu bitaro badafite ubitaho, nyamara abantu babigize ibyabo bagakusanya ubushobozi bwaba bucye cyangwa ubwisumbuyeho, hashobora kuvamo ibifatika byunganira ba bantu batagira ubitaho.

Ni muri ya gahunda yo kwishakamo ibisubizo kuko uzaba yashonje, yabuze umugemurira cyangwa yabuze uko yishyura imiti, ntabwo bizakorwa n’abahandi ba kure mu gihe twe tudafashe iya mbere. Ni yo mpamvu natwe byadukoze ku mutima twumva ko ari igikorwa twashyiramo imbaraga”.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myza y’Abaturage, asaba buri wese kugira umutima wo gufasha abantu nk’aba.
Yagize ati “Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biganwa n’umubare munini w’abantu barimo n’abaturuka mu bice bya kure. Muri aba harimo n’abatishoboye batabona ababagemurira mu buryo buhoraho cyangwa badahabwa ubuvuzi uko bikwiye, kubera ubukana bw’indwara zisaba imiti ihambaye.

Ni yo mpamvu dushima aba bantu batekereje iki gikorwa kandi dusaba ko n’abandi bafatanyabikorwa bacu cyangwa abagiraneza kujya babikora muri rwa rwego rwo gusenyera umugozi umwe”.
Amafaranga miliyoni imwe n’igice, ni yo yakusanyijwe n’abagize iri tsinda, akoreshwa mu gikorwa cyabaye ku cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, cyo kwishyurira abari barabuze ubwishyu bw’imiti, kugaburira abarwayi, gutanga ibikoresho by’isuku no kwambika abana bato barwariye muri ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Ohereza igitekerezo
|