Musanze: Inzobere z’abaganga zo muri Amerika zirimo kuvura abarwaye ibibari
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga Operation Smile, kuva ku munsi w’ejo tariki 04/05/2014, inzobere z’abaganga bo muri Amerika ziri mu Bitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo kuvura abantu bafite indwara y’ibibari.
Indwara y’ibibari irangwa cyane cyane no kuba ufite umunwa usadutse, ni indwara umuntu avukana ariko iyo yivujwe irakira. Iyo umwana avukanye ikibari cy’umunwa n’icy’urusenge rw’akanwa ngo biragoye kugeza ku mwaka umwe itaramuhitana.
Uretse kuba ibibari bitera ipfunwe muri sosiyete uwabivukanye ngo nk’umukobwa biramugora kubona umugabo. Karima Andrew, umuhuzabikorwa w’umushinga Operation Smile mu Rwanda, avuga ko iyi ndwara igira kandi ingaruka zitandukanye ku muntu wayirwaye nko kutabasha kuvuga neza nk’abandi no guhumeka.

Bamwe mu babazwe baje kwisuzumisha batangaza ko hari icyahindutse nubwo batarakira burundu. Umwe wo mu Karere ka Rutsiro mu mvugo itumvikana neza kubera ubwo burwayi ati: “ mbere sinabashaga kuvuga neza, naravuga nk’umva mvugira mu gihanga wagira ngo ni umuntu utazi kuva ariko ndumva birimo gusobanuka.”
Undi ukomoka mu Karere ka Huye yunzemo ati: “kunywesha umuheha wa Kinyarwanda byacaga mu mazuru nkumva nta buzima mfite, ubu ndarya ariko numva nkifite ikibazo mu nkanka.”
Karima agira inama ababyeyi kuvuza abana barwaye iyo ndwara abakiri bato kuko bagira amahirwe yo gukira burundu.

Mu Rwanda ngo haracyari ikibazo cy’abaganga b’inzobere mu kubaga ibibari, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Ndekezi Deogratias yemeza ko abaganga b’Abanyarwanda bagiraho kuri izo nzobere zo muri Amerika ziri mu gikorwa cyo kubaga abarwaye ibibari.
Dr. Ndekezi yongeraho ko mu bantu bagera ku 177 bamaze gusuzumwa, bashobora no kwiyongera kuko iki gikorwa kizamara icyumweru, bateganya kubaga abagera kuri 81.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|