Musanze:Imirenge igize umujyi yanenzwe kutitabire kwishyura mituweri

Abatuye umujyi wa Musanze baranengwa kutitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé), aho imirenge itatu igize uwo mujyi ariyo Muhoza, Musanze na Cyuve ikurikirana ku mwanya wa nyuma mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze.

Abaturage bakurikiye ibiganiro binyuranye bahawe
Abaturage bakurikiye ibiganiro binyuranye bahawe

Ni ikibazo cyahagurikije bamwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’abahagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi (RSSB), aho ku itariki 18 Nzeri 2019 bakoreye ubukangurambaga mu murenge wa Cyuve uri ku mwanya wa nyuma, mu rwego rwo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, birinda ingaruka bagira mu gihe bafashwe n’uburwayi.

Ntirenganya Emmanuel, Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze, yanenze abatuye umurenge wa Cyuve batitabira gahunda yo gutanga mituweri, kuko bibagiraho ingaruka, bigasubiza n’inyuma imihigo y’akarere.

Avuga ko ubwo bukangurambaga bwafashije abaturage kurushaho kumenya akamaro ko kugira ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Nk’uko igikorwa cy’uyu munsi kigamije ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza, akaba ari umurenge udahagaze neza mu mirenge igize akarere ka Musanze, kuko iyo dutondeka uko imirenge ikurikiranye uyu murenge wa Cyuve ari wo uza ku mwanya wa nyuma bikaba bibabaje ndetse bikaba n’igisebo n’ibibazo mu baturage.

Ubu bukangurambaga twizeye ko hari icyo busigiye uyu murenge. Ni byiza kuba mwarabitekereje mukumva ko ubukangurambaga buhera aha hari ingufu nkeya ariko bitakagombye”.

Nubwo umurenge wa Cyuve uza inyuma mu bwitabire mu gutanga mituweri, ntibyabujije Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho y’abaturage muri MINALOC, gushimira Nyirasafari Sawiya Umuyobozi w’umudugudu wa Mwidagaduro wabaye indashyikirwa abaturage batanga mituweri 100%, aho uwo mubyeyi yagenewe inka y’ishimwe.

Nyirasafari Sawiya, umuyobozi w’umudugudu wa Mwidagaduro mu kagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve wahembwe inka, yishimiye inka ahawe avuga ko ibanga akoresha ari ukwegera abaturage akabagira inama.

Nirasafali Sawiya yagabiwe inka y'ishimwe
Nirasafali Sawiya yagabiwe inka y’ishimwe

Agira ati “Biranshimishije cyane, nakoze nzi ko ndi gukorera igihugu n’abaturage bantoye, sinari nzi ko harimo ibihembo. Ndishimye cyane kandi bimpaye imbaraga zo kudasubira inyuma. Ibanga nkoresha ni ukumvikana n’abaturage nyobora, aho mfata umwanya nkabasanga mu ngo zabo mbabwira gahunda za Leta, ukora nabi nkamukebura. No mu nteko z’abaturage mbaha umwanya bakangezaho ibibazo byabo nkabishakira ibisubizo”.

Muri ubwo bukangurambaga bahawe ibiganiro binyuranye n’ubutumwa mu ikinamico y’itorero umurage, aho abaturage bavuga ko bungutse byinshi bigiye kubafasha kuvanaho ipfunwe ryo kumva ko umurenge wabo ari uwa nyuma barushaho kwitabira kwishyura mituweri.

Ngendaneza Idrissa ati “Impamvu twari aba nyuma, ntabwo ubukangurambaga bwatugezeho neza. Ubwo abayobozi badusuye bakabidukangurira, tugiye kwisubiraho. Kuri twebwe ni igisebo, ariko undi mwaka ndabizi neza tugiye kuza ku mwanya wa mbere. Ntawe uzaduhiga”.

Uwamahoro Aline ati “Njye narayitanze, ariko hari abaturage baba batarumva neza akamaro kayo. Ipfunwe rirahari, ariko tugiye kwisubiraho kuko isomo dukuye muri ibi biganiro ritumye turushaho kumva akamaro kayo”.

Umukozi wa RSSB ushinzwe ishami rya mituweri, Rulisa Alexis, yavuze ko ubukangurambaga bwa mituweri bukomeje mu gihugu hose. Ni nyuma yo kubona ko abaturage batari kwitabira gutanga mituweri uko bikwiye, aho mu rwego rw’igihugu, ubu impuzandengo mu gutanga mituweri iri kuri 68%, aho abona ko uwo mubare ukiri hasi.

Rulisa Alexis yibukije abaturage kutarenza ukwezi kwa Nzeri badatanze mituweri
Rulisa Alexis yibukije abaturage kutarenza ukwezi kwa Nzeri badatanze mituweri

Yibukije abaturage ko uzasoza ukwezi kwa Nzeri ataratanga ubwisungane mu kwivuza, bizamusaba gutegereza igihe cy’iminsi 30 kugira ngo abone uburenganzira bwo kwivuriza kuri mituweri.

Niho ahera asaba buri wese kwitabira gutanga mituweri muri uku kwezi kwa Nzeri.

Sheikh Bahame Hassan, wari ahagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri ubwo bukangurambaga, yibukije abaturage ko mituweri ari amahirwe bazaniwe n’ubuyobozi bwiza budapfa kuboneka mu bindi bihugu, aho yatanze urugero ku gihugu gikize ku isi cya Amerika, cyatekereje kuri mituweri ariko birananirana.

Asaba abaturage kubyaza umusaruro ayo mahirwe, batangira mituweri ku gihe mu kurengera ubuzima bwabo.

Ati “Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame niba koko tumukunda, niba dushaka kujyana na we twitabire gutanga mituweri. Mu myaka yashize igihugu ku isi gikomeye cya Amerika, mu gihe yayoborwaga na Obama, bagerageje gushyiraho ikintu kimeze nka mituweri. N’amafaranga menshi bafite, n’ubushobozi bwabo ariko kugeza ubu byarabananiye.

Sheikh Bahame Hassan yasabye abaturage kwitabira gahunda ya mituweri barengera ubuzima bwabo
Sheikh Bahame Hassan yasabye abaturage kwitabira gahunda ya mituweri barengera ubuzima bwabo

Bishaka kugaragaza ko u Rwanda, Abanyarwanda n’Umuyobozi wacu turi ikintu gikomeye, mituweri ni ikintu twakagomye gusigasira tukamenya ko ikirezi twambaye cyera”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, buvuga ko impamvu imirenge igize umujyi wa Musanze iza mu myanya ya nyuma ari abantu baturuka ahantu hanyuranye bakitirirwa abaturage b’iyo mirenge kandi bahora bimuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka