Musanze: Ikigo nderabuzima cya Gacaca kigiye kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi

Abatuye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ngo bajyaga bivuza bibagoye bitewe n’urugendo rurerure bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge, bakagerayo barembye kurushaho kubera umunaniro.

Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022
Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022

Ikigo nderabuzima gishya kirimo kubakwa mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, abaturage bavuga ko nicyuzura kizabaruhura iyo mvune bamaranye imyaka myinshi.

Nyiraziraboneye Speciose, umwe mu baturage bo muri uwo Murenge, yagize ati “Abaturage b’ino aha muri aka gace, tujya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Karwasa kiri mu Murenge wa Cyuve abandi bakajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rwaza n’icya Murandi. Umurwayi ugiye kwivuriza hamwe muri ayo mavuriro, akora urugendo rutari munsi y’amasaha atatu akagerayo bimugoye. N’uwo aba ahetswe mu ngobyi, agerayo yarushijeho kuremba, n’abamuhetse bananiwe bitewe n’urugendo rurerure rwo kuzamuka imisozi cyangwa kunyura mu mihanda itagendeka”.

Ngo hari n’abarwara bakiganyiriza gukora urwo rugendo bikagera ubwo baremba, bakabura imbaraga zo gukora, bikabasubiza inyuma mu iterambere.
Ku babyeyi bagejeje igihe cyo kubyara, na bo ngo ryabaga ari ihurizo rikomeye nk’uko Mukansanga Rose yunga mu rya mugenzi we abisobanura.

Ati “Hari nk’uwo inda ifata nko mu masaha ya nijoro, muri kwa gushakisha abamuherekeza no gushyashyana ngo bamugeze kwa muganga, hakaba ubwo abyariye mu nzira bataramugezayo. Iki kigo nderabuzima barimo kutwubakira, kije tugisonzeye, ku buryo twumva n’ubungubu aho kigeze, twahita dutangira kucyivurizamo n’ubwo kitaruzura neza”.

Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye
Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye

Inyubako zinyuranye z’Ikigo nderabuzima cya Gacaca, ziri ku rwego rumwe n’izo ku ibindi bigo nderabuzima byubatswe mu buryo bugezweho. Imirimo yo kucyubaka ikaba igeze ku kigero cya 70%.

Biteganyijwe ko kizatangira gutanga serivisi muri Mutarama umwaka utaha wa 2022, kikazaba cyiyongereye ku bindi bigo nderabuzima 16 Akarere ka Musanze gafite kugeza ubu.

Umurenge wa Gacaca utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 28, babarizwa mu Tugari 4 n’Imidugudu 24. Abagize ibibazo by’uburwayi, bivuriza ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge bihana imbibi nka Cyuve, Remera, Rwaza na Gashaki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka