Musanze: Bishimiye ko ‘Poste de santé’ bubakiwe zigiye gutangira gukora

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage ko amavuriro y’ibanze (Poste de santé), aherereye mu Mirenge ya Musanze, Gataraga na Nyange, yari amaze umwaka urega yaruzuye, akaba atari yagatangiye guha abaturage serivisi, ubu hari gahunda y’uko muri Gashyantare 2023, azatangira gukora.

Iyi ni imwe muri Poste de santé zimaze umwaka zuzuye ariko zidakora
Iyi ni imwe muri Poste de santé zimaze umwaka zuzuye ariko zidakora

Ubuyobozi butangaza ibi, nyuma y’aho abaturage bari bamaze igihe bibaza impamvu adakingura imiryango, dore ko bamwe bakirembera mu ngo, abandi bakavunwa n’ingendo bajya kwivuza kure.

Abo mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, barimo Hakizimana Gervais, agira ati: “Bagitangira kubaka Poste de santé hano iwacu, twese twayisamiye hejuru, kuko twabonaga ari igisubizo cy’imbogamizi duterwa no kuba nta vuriro ritwegereye. Ibigo nderabuzima harimo icya Shingiro, icya Musanze n’icya Bisate, ugiye kuhivuriza wese akora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri kubera ko byitaruye kano gace”.

Ati “Kubera kuba kure, hari abahitamo kurwarira mu ngo, ababyeyi bakabyara bibagoye, cyane ko n’imihanda igera kuri ibyo bigo nderabuzima, igizwe n’ibibuye bishinyitse ikaba idakoze. Iyi Poste de santé imaze umwaka urenga yarubatswe ahangaha, ikaba idakorerwamo, turibaza amaherezo yayo, byaratuyobeye”.

Izi Poste de santé uko ari eshatu, zizwi nka ‘second generation’, zizajya zitanga serivisi z’ubuvuzi butangwa n’amavuriro ari kuri urwo rwego, hiyongereyeho na serivisi yo kubyaza (maternité). Zubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’umufatanyabikorwa wako SFH.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko gutinda gutangira gukora, byatewe no kubanza gushaka ba rwiyemezamirimo bo kuzikoreramo.

Yagize ati “Gushaka ba rwiyemezamirimo bazikoreramo, ntabwo ari ibintu byoroshye, bitewe n’amategeko abigenga ajya gusa n’amategeko y’itangwa ry’amasoko bisaba kugenderaho.
Ubungubu icyo nabwira abaturage, ni uko ba rwiyemezamirimo batsinze bamaze kumenyekana, igisigaye akaba ari ugutegereza ko mu bari bapiganwe hamwe na bo, nta waba yajurira. Igihe kigenwa n’amategeko nikirangira hatabonetse ujurira, abemejwe ko batsinze bazatangazwa, basinye amasezerano abaha ububasha bwo gutangira gukoresha ayo mavuriro”.

Ati “Duteganya ko ibyo byose bigomba kujya ku ruhande rumwe, ayo mavuriro agatangira guha serivisi abayagana bitarenze Gashyantare 2023”.

Ubwo azaba yatangiye gukora, bizorohereza abatuye mu tugari yubatswemo, kimwe n’utwo bihana imbibi.

Kamanzi ati “Icyo dusaba abaturage, ni ukuzitabira kujya bayagana hakiri kare, batarindiriye kurembera mu ngo, bakazirikana kandi ko serivisi zose z’ubuvuzi bazihabwa mu gihe bishyuye ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Ibyo bikazabafasha kugira ubuzima butekanye”.

Mu gihe cya vuba hazaba hatangiye kubakwa andi mavuriro matoya atatu, akaziyongera kuri aya mashya aheruka kuzura kimwe n’andi asanzweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka